Umunsi Kigali Universe ihindurwa Emirates Stadium n’abafana ba Arsenal (AMAFOTO 200)

Kimwe mu byaranze Iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika ryabereye mu Rwanda ni ugusabana n’ibyishimo ariko byabaye agahebuzo ubwo bareberaga hamwe umukino ikipe yabo yatsinzemo Ipswich Town 4-0, maze Kigali Universe bareberagamo uyu mukino bayihindura nka Emirates Stadium.

Iki gikorwa cyo kurebera hamwe umukino cyabaye ku cyumweru tariki 20 guhera saa cyenda z’amanywa.

Uwageraga muri Kigali Universe wese yasanganirwaga n’imyambaro ya Arsenal kuri buri wese wari aho. Urebesheje amaso wabonaga abafana bo mu bihugu bitandukanye bari bateraniye aho bafite icyizere cyo gutahana intsinzi. Ni nyuma y’uko ubu ikipe yabo iri mu ’bicu’ nyuma yo kugera muri 1/2 cya Champions League.

Ku munota wa 14, ibintu byahinduye isura ubwo Trossard yatsindaga igitego cya mbere ku mupira yahawe na
Ødegaard. Kuwa 28, nanone Martinelli yongeye guhagurutsa iyo mbaga ku gitego cya kabiri yari atsindiye Arsenal.

Kuwa 69 Trossard yatsinze icya 3, naho Nwaneri atsinda icya 4 ku munota wa 88.

Iri serukiramuco ryabaye kuva tariki 18 kugeza tariki 20 Mata 2025, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.

Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo