Umulisa Joselyne yatangiye kwigisha abakiri bato umukino wa Tennis(AMAFOTO)

Umulisa Joselyne usanzwe ari umukinnyi akaba n’umutoza wa Tennis mu Rwanda, yatangiye kwigisha uyu mukino abakinnyi bakiri bato kugira ngo mu azamure umubare w’abakinnyi ukiri muto cyane cyane mu bakobwa.

Umulisa ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa mbere, akunze kwiharira menshi mu marushanwa ya Tennis akinirwa mu Rwanda.

Kuri ubu ari gutoza abana bakiri bato ku bibuga bya Tennis biherereye i Remera, iruhande rwa Petit Stade.

Avuga ko yahisemo gukora uyu mushinga wo kwigisha abana Tennis kuko yasanze mu Rwanda hari umubare muto w’abakinnyi by’umwihariko mu cyiciro cy’abakobwa.

Ati “Njya gutangira gutekereza uyu mushinga wo gutoza abana bato no kubazamura mu mwuga wa Tennis byatewe n’uko nari maze igihe kinini cyane ndi Championne [ntwara Shampiyona] w’Igihugu. Numvise nshaka abana bansimbura.”

“Nararebye mbona mu gihucu cyacu dufite umubare muto w’abakinnyi ba Tennis cyane cyane uw’abakobwa, niyemeza gushyiramo imbaraga ngo ntangize igikorwa nk’iki, nshaka abana bato bafite impano gahoro gahoro. Natangiranye abana bake, ariko uko mwabibonye, bamaze kuba benshi.”

Abajijwe icyizere afite cyo kuba uyu mushinga wamara igihe kirekire n’aho akura ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa muri Tennis, Umulisa yavuze ko hari ababyeyi ba bamwe mu bana- bafite ubushobozi- bitanga kugira ngo n’abatishoboye babone uko biga gukina Tennis.

Ati “Ni umushinga wanjye, ariko nkaba mfite abafatanyabikorwa aribo federasiyo ya Tennis mu Rwanda (RTF). Ibikoresho nkoresha ni ibyo nishatsemo njyewe ubwanjye kubera ko mfite ubushake nubwo ubushobozi butaraboneka neza. Nizera ko nibigenda neza nzabona abaterankunga kuko ibikoresho bya Tennis birahenda kandi bisaza vuba.”

“Ababyeyi uko dukorana, mbasaba kugura bimwe mu bikoresho by’abana nk’imyambaro n’inkweto. Habamo n’abandi bishyura amafaranga kugira ngo dufashe n’abatishoboye kwiga no kwita ku bibuga.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste, yavuze ko bazakomeza gushyigikira Umulisa Joselyne muri uyu mushinga we kuko uhuye na gahunda yabo yo kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati “Inshingano ya mbere ya Federasiyo ni uguteza imbere umukino, ikagira abafatanyabikorwa baba ari abaterankunga cyangwa abatugira inama. Ni igikorwa dushima cyane kuba umukinnyi nk’uyu wa Tennis wabigize umwuga kandi w’Umunyarwanda ashaka gusangiza ubuhanga bwe abakiri bato. N’abandi bakwiye gutera ikirenge mu cya Umulisa.”

“Bigamije kunganira no gufasha Federasiyo. Tuzamuha ubujyanama, tuzakurikirana iterambere ry’abakinnyi babo, tubahe ubufasha mu bya tekiniki no mu bushobozi cyane mu bikoresho igihe byaba bibonetse.”

Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda risanzwe rifite gahunda ya Junior Tennis Initiative (JTI) ifasha kuzamura impano z’abakiri.

Ubuyobozi bwaryo buvuga ko ibibuga bitandatu by’itaka biheruka kuzura Kicukiro, bizagira uruhare mu kongera umubare w’abakina Tennis.

Abana babanza gukora imyitozo yo kwishyushya

Umulisa Joselyne usanzwe ari umukinnyi akaba n’umutoza wa Tennis mu Rwanda

Bamwe mu babyeyi baba baherekeje abana babo

Ndugu Philbert ushinzwe Tekiniki muri Federation ya Tennis mu Rwanda

Kajugiro Sebarinda ushinzwe Itangazamakuru muri Komite Olempike

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste avuga ko bazashyigikira Umulisa Joselyne cyane mu nkunga y’ibikoresho igihe bizaboneka

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo