Umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Kenya Police FC wakuweho ku munota wa nyuma, bifitanye isano n’ibihano FIFA yafatiye igihugu cya Kenya muri ruhago.
Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo Kenya Police FC yageze mu Rwanda aho yari ije gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Rayon Sports wagombaga kuba uyu munsi.
Uyu mukino wari uteganyijwe saa Kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Mu buryo butunguranye uyu mukino wakuweho aho amakuru avuga ko bifitanye isano n’ibihano Kenya yafatiwe na FIFA.
Muri Gashyantare 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi "FIFA" yahagaritse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ndetse rinatakaza uburenganzira bwayo nk’umunyamuryango kugeza igihe kitazwi.
Muri iyi baruwa bamenyesheje ko amakipe ya Kenya atemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza ikibazo gikemutse, banihanagirije ibindi bihugu kuba hari ibikorwa bya ruhago byakwinjiramo bifitanye isano na Kenya.
Rayon. Sports yemeje ko uyu mukino utakibaye ndetse abari baguze amatike bazayinjiriraho mu wundi mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Yagize iti "Umukino wa gicuti wari kuduhuza na Kenya Police FC ntukibaye nyuma y’ibiganiro byahuje amakipe yombi dushingiwe ku nama twagiriwe na FERWAFA."
"Abafana bari baguze amatike bazemererwa kuyakoresha mu mukino mpuzamahanga uteganyijwe mu cyumweru gitaha kuwa Gatanu."
UPDATE:
Umukino wa gicuti wari kuduhuza na Kenya Police FC ntukibaye nyuma y'ibiganiro byahuje amakipe yombi dushingiwe ku nama twagiriwe na FERWAFA.
Abafana bari baguze amatike bazemererwa kuyakoresha mu mukino mpuzamahanga uteganyijwe mu cyumweru gitaha kuwa Gatanu.
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) August 27, 2022