Umukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports wimuwe

Umukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu SC na Rayon Sports wamaze kwimurwa aho uzabera n’itariki yawo.

Ni umukino wagombaga gukinwa ku itariki 30 Ugushyingo 2018 ubwo Shampiyona izaba isubukuwe.

Kiyovu SC yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda isaba ko wakwimurwa aho uzabera. Impamvu Kiyovu SC yatanze ni ubuto bwa Stade Mumena wagombaga kuberaho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018 nibwo FERWAFA yandikiye Kiyovu SC iyemerera ubusabe bwayo bwo kwimura umukino. Ku cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018 niho uyu mukino washyizwe, ukazakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe tariki 8 Ugushyingo 2018 . Izasubukurwa tariki 29 Ugushyingo 2018. Yasubitswe APR FC ariyo ya mbere n’amanota 15, Mukura ni iya 2 n’amanota 13 naho Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 12. Kiyovu izakira Rayon Sports ku munsi wa 6 wa Shampiyona ni iya 6 n’amanota 7.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo