Umukino wa Equatorial Guinea uzaba utandukanye – Antoine Hey

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey avuga ko umukino bazakurikizaho bakina na Equatorial Guinea uzaba utandukanye nuwo bakinnye na Nigeria kuko wo bazakina bashaka intsinzi kugira ngo biyongerere icyizere cyo kwerekeza muri kimwe cya kane cya Total CHAN 2018 ikomeje kubera muri Maroc.

Mu mukino wa mbere wo mu matsinda, u Rwanda rwanganyije 0-0 na Nigeria. Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 u Rwanda ruzakina umukino wa 2 na Equatorial Guinea. Ni umukino wa 2 u Rwanda ruzaba rukinnye mu itsinda rya 3 ruherereyemo hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea na Libya.

Nyuma y’umukino yari amaze kunganyamo na Nigeria kuri uyu wa mbere, Hey yagize ati " Umukino wa Equatorial Guinea uzaba ari umukino utandukanye, imipango yawo nayo izaba itandukanye. Uwo niwo mukino dushyizeho umutima, Libya yo iracyari kure kandi umukino wayo uzaterwa nuko umukino wa 2 uzaba wagenze.

Tuzareba ibitego n’amanota dukeneye mbere yo gukina umukino wanyuma na Libya, cyangwa se tuzarebe niba bizasaba gutsinda cyangwa se kunganya bizaba bihagije. Kuri uyu wa mbere twari dukeneye inota. Ku mukino wa Equatorial Guinea tuzakenera amanota aruseho."

Avuga uburyo abasore be bitwaye imbere ya Nigeria, Hey yagize ati " Nishimiye uburyo bahanganye kugeza ku munota wanyuma. Tuzakomezanya ziriya mbaraga no mu yindi mikino. Gutsinda byari kuba byiza kurushaho ariko uko umukino urangiye nabyo birahagije."

Kuri uyu wa kabiri, abakinnyi b’Amavubi bakinnye na Nigeria iminota 90 bakoze umwitozo wo kuruhura umubiri bifashishije amazi (hydrotherapy session) naho abatararangije umukino cyangwa abatarakinnye bakoze imyitozo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2018 kuri Grand Stade de Tanger.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Amavubi akora imyitozo ikomeye yitegura umukino wo ku wa Gatanu. Ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Equatorial Guinea, Nigeria kuri uwo munsi izakina na Libya.

Ubwo u Rwanda ruheruka kwakira CHAN muri 2016, rwabashije kugera muri kimwe cya kane rukurwamo na RDCongo yaje no kwegukana igikombe.

Abakinnyi b’Amavubi batakinnye iminota 90 umukino wa Nigeria n’abatarakinnye bakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo