Umukino wa APR FC na Gasogi wasubitswe ku munota wa 15 kubera imvura (PHOTO+VIDEO)

Imvura nyinshi yahagaritse umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na Gasogi United umaze iminota 15 utangiye.

Ni umukino watangiye utinze kubera imvua nyinshi yabanje kugwa i Nyamirambo mbere y’uko amakipe yombi aza kwishyushya ndetse n’amatara yo mu kibuga agatinda gucanwa.

APR FC yakiriye uyu mukino, ni iya nyuma n’inota rimwe mu mukino umwe rukumbi imaze gukina aho yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani, irushwa atatu na Police FC na Rayon Sports zifite 11.

Nyuma y’iminota 15 ukinwa, umusifuzi yawuhagaritse kubera imvura nyinshi. Byari bikiri 0-0. Nyuma abasifuzi bagarukanye n’abakapiteni bombi basuzuma ikibuga, nyuma bemeza ko uhagaritswe.

Uyu mukino uzasubukurwa mu masaha atarenze 24 uhereye igihe wabereye. Ni ukuvuga ko ushobora gusubizwa ku isaha ya saa moya z’ijoro zo kuri iki cyumweru nyuma y’uzaba wabanje guhuza Police FC na Gorilla FC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yari kuri uyu mukino

Gatete Thomson ushinzwe ’Mobilisation’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ategereje icyemezo cy’umusifuzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo