Umukinnyi mwiza w’ukwezi azajya ahembwa Miliyoni na Gorilla Games

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka.

Ni amasezerano azamara imyaka itatu akubiyemo ko Gorilla Games izajya ihemba abakinnyi, abatoza n’umusifuzi witwaye neza buri kwezi ndetse no ku mwaka. Ibihembo by’ukwezi birimo ibyiciro bine, birimo umukinnyi mwiza uzajya ahembwa amafaranga angana na Miliyoni 1Frw, umutoza, umunyezamu n’igitego cy’ukwezi bizajya bihembwa ibihumbi 300Frw.

Ibihembo by’umwaka bigabanyije mu byiciro icyenda, harimo uwatsinze ibitego byinshi ndetse n’umukinnyi w’umwaka muri rusange bazajya bahembwa Miliyoni 3Frw, umukinnyi mwiza ufasha ba rutahizamu n’umunyezamu mwiza bazajya bahembwa Miliyoni 2Frw, ndetse n’umutoza uzajya uhembwa Miliyoni imwe n’igice y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibyiciro by’ibihembo n’ingano y’amafaranga bizajya bihembwa muri rusange:

Ibihembo by’ukwezi:

– Umukinnyi mwiza: Miliyoni 1Frw
– Umutoza mwiza: Ibihumbi 300Frw
– Igitego cyiza: Ibihumbi 300Frw
– Umunyezamu mwiza: Ibihumbi 300Frw

Ibihembo by’umwaka

– Uwatsinze ibitego byinshi: Miliyoni 3Frw
 Umukinnyi mwiza: Miliyoni 3Frw
– Umufasha wa ba rutahizamu (Nomero 10): Miliyoni 2Frw
– Umunyezamu: Miliyoni 2Frw
– Umutoza: Miliyoni 1.5Frw
– Umukinnyi ukiri muto: Miliyoni 1Frw
– Igitego cyiza: Ibihumbi 750Frw
– Ikipe nziza y’umwaka izajya igabana Miliyoni 3,300,000Frw.
– Umusifuzi mwiza w’umwaka: Miliyoni 1Frw.

Amatora azajya akorerwa ku mbugankoranyambaga zizatangazwa hatora abafana, hashyirweho n’amajwi akanama nkemurampaka kazajya gatanga. Ubuyobozi bwa Gorilla Games na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwatangaje ko buri wese azaba yemerewe kuba yazana amashusho yafashe nko ku bitego byiza akaba yasesengurwa.

Joseph Nshimye ushinzwe iyamamazabikorwa muri Gorilla Games

Brian Nkuruh, umuyobozi wa Gorilla Games

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yusuf Mudaheranwa

Kibonke, na we uri muri ba ’Ambassadors’ ba Gorilla Games yari yitabiriye ibi birori

Rusine na we ni Ambassador wa Gorilla Games

Dushime Valerie ukora muri Gorilla Games yari yishimiye isinywa ry’aya masezerano

Munyantwali Alphonse, Perezida wa FERWAFA

Juno Kizigenza niwe Ambasaderi mushya wa Gorilla Games

Brian aha ikaze Juno muri Gorilla Games

Lucky Nzeyimana ati " Ikaze mu muryango mwiza wa Gorilla Games urangwa n’ubumuntu n’amafaranga"

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo