Umuhungu wa Emeran Nkusi wakiniye Amavubi yafashije Manchester United U-23 kunganya na Arsenal

Noam Emeran, umuhungu Fritz Nkusi Emeran wakiniye Amavubi, yafashije Manchester United y’Abatarengeje imyaka 23 kunganya na Arsenal igitego 1-1 mu mukino wa Premier League 2 wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Muri uyu mukino w’Umunsi wa 25 wabereye kuri Old Trafford, Manchester United U-23 yari ikeneye gutsinda kugira ngo itambuke kuri iyi kipe byari bihanganye.

Gusa, amahirwe yabonywe n’abakinnyi bayo barimo Noam Emeran, D’Mani Mellor na Charlie Wellen ntacyo yatanze mu minota 45 ibanza.

Arsenal y’Abatarengeje imyaka 23 yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Mika Biereth ubwo Radek Vitek yari amaze gukuramo ishoti ryatewe na Taylor-Hart ku munota wa 29.

Manchester United yishyuye igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 47, ku gitego cyinjijwe na Noam Emeran wari uherejwe na Shola Shoretire.

Kunganya uyu mukino byatumye Manchester United U-23 igira amanota 39 ku mwanya wa kane, irushwa inota rimwe na Arsenal ya gatatu.

Manchester City ni yo iyoboye Premier League 2 n’amanota 51 mu mikino 25, ikurikiwe na West Ham United ifite 42 mu mikino 24.

Noam Emeran w’imyaka 19, yageze muri Manchester United muri Gashyantare 2019, nyuma y’uko yifuzwaga n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani.

Mu Ugushyingo uwo mwaka ni bwo yasinye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga nyuma yo kuzuza imyaka 17.

Uyu musore ukiri muto yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na mama we w’Umunyarwandakazi.

Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens yari mu Cyiciro cya Mbere.

Nubwo uyu mukinnyi yari atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, ntibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, aho bamwe bamugereranya nka Gaël Kakuta, Anthony Martial cyangwa Neymar.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo