Umubyeyi wa Bukuru Christophe yanyomoje amakuru avuga ko ari umunyamahanga

Umubyeyi wa Bukuru Christophe usanzwe ukinira APR FC yanyomoje amakuru avuga ko umuhungu we ari umunyamahanga ndetse ko atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba ku rugamba.

Bukuru Christophe ubusanzwe ni umukinnyi wa APR FC. Yageze muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports. Bukuru yahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 28 b’Amavubi yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z’uku kwezi harimo uzahuza Amavubi na Cameroon i Yaounde Tariki ya 24 ndetse n’uzayahuza na Congo Brazaville i Kigali Tariki ya 28 Gashyantare.

N’ubwo yahamagawe mu bakinnyi 28 ntiyagaragaye ku rutonde ngakuka rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye n’abo berekeza muri Cameroon mu mukino wa gicuti, byaje kuba intandaro yo kuvuga ko Bukuru Christophe yaba yasizwe kubera ko ari umunyamahanga ari nabyo byatumye Rwabarinda Omar, se umubyara ahakana aya makuru ubwo yasurwaga n’abanyamakuru b’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru.

Se wa Bukuru yatangaje ko kuba umwana we yaravukiye i Burundi byatewe n’uko yahunze muri 1959.

Yagize ati " Nitwa Rwabarinda Omar ni njye se wa Bukuru Christophe nahungiye i Burundi muri 1959 ari naho nashakiye umufasha ndetse ni naho uyu Bukuru yavukiye aba ari naho atangirira gukina umupira agenda azamukira mu makipe atandukanye y’aho nka LLB na Vital’o avayo aza gukina mu Rwanda.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Bukuru yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi akamubuza gukinira Intamba kuko ngo agomba gukinira igihugu cyamubyaye.

Ati " Ndibuka Bukuru yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi bari bagiye gukina na Senegal, icyo gihe naramubujije mubwira ko atagomba gukira u Burundi ahubwo ko agomba gukinira u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye."

Bukuru na we yavuze ko atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi kuko umubyeyi we yamubujije ngo agomba gukira igihugu cyamubyaye.

Ati " Nigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi icyo gihe bari bagiye gukina na Senegal mbibwira papa ansubiza ko ntagomba gukina uwo mukino kuko ngomba kuzakinira igihugu cyanjye, gusa natunguwe no kumva bambwira ngo u Burundi bwavuze ko ndi umukinnyi wabwo, gusa ibi byose nta bimenyetso bifatika bigaragara byari gutuma ntajya gufatanya na bagenzi banjye kwitegura CHAN.”

Bukuru Christophe w’imyaka 23, ni umukinnyi umaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC accademy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rqamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza gukomereza muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye aza muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 218-19.

Indangamuntu y’umubyeyi wa Bukuru

Indangamuntu ya Bukuru Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Vincent

    None se koko abavuga ko uyumwana arumunyamahanga babikurahe ?kereka niba babikurahe ko se mbona arumusiramu we aiaba Ari umukirisitu (Omar na Christophe) ikindi kombona yakiniye amakipe 2 yakiniye amakipe 2 y iburundi nkuko umubyeyi we abyivugira agahamagarwa no mukipe y iburundi akongera NGO yanyuze muri sec accademy ubwo ayomakipe y iburundi yakiniye ryari

    - 24/02/2020 - 07:56
  • knc

    Huuuu,nibyo rwose ibihamya by’ uko ari Umunyarwanda biraboneka! ahubwo nakwibaza Ku buhamya batanze: ashibora kubatarakiniye LLB V’Talo’ mbere yuko ajya muri Sec academy! sicyo bisobanuye ahari!

    - 24/02/2020 - 12:21
Tanga Igitekerezo