Umwami Pelé yatanze atabarutse ejobundi ku ya 30 Ukuboza ku myaka 82 y’amavuko.
Yari umwe mu bakinnyi b’ibirangirire akaba kandi umuntu wenyine wihariye agahigo ko gutwara Ibikombe 3 by’Isi by’umupira w’amaguru.
Nk’umwirabura wageze ku buhangange bukomeye butya mu mukino uhatse indi gukundwa, Edson Arantes do Nascimento Pelé afite inkuru nyinshi zitangaje kandi zishimishije gusa iyo ngambiriye kukubarira indutira izindi mu ze nifashishije iyatangajwe ku rubuga rwa Twitter na Joe Pompliano ni iy’abavandimwe baje kuba abakeba bakomeye n’amadolari ibihumbi ijana na makubyabiri ($120,000) azahora yibukwa iteka.
Uti ‘Kagire inkuru rero’? Wivumba ayo wengewe, isomere iyo nkuru:
Iyo nkuru itagira mu 1924
Abavandimwe babiri b’Abadage Adolf na Rudolf Dassler bashinze uruganda rukora inkweto barutangiriye mu cyumba nyina ubabayara yakoreragamo isuku y’ibyombo n’ibindi byanduye mu rugo.
Uruganda rwitwaga Dassler Brothers Shoe Factory.
Nk’uruganda rukumbi rwakoraga inkweto bambara bakina imikino itandukanye, aba bavandimwe bari ku kintu gikaze.
Mu ntango yayo, iyi kompanyi y’uburuzi yarungutse karahava, gusa inyungu noneho yatumbagiye ubwo Adolf yavumburaga udusa n’uducumu, utuburo cyangwa udusumari duto (screw-in spikes) turi mu nsi y’urukweto nka tumwe bita amenyo y’inkweto z’abakina umupira w’amaguru.
Aba bavandimwe bemeje umukinnyi w’imikino ngororangingo (sprinter) Jesse Owens wirukaga metero nke kwambara izi nkweto mu mikino Olimpike yabereye i Berlin mu 1936.
Ubwo Owens yegukanaga imidari 4 ya zahabu muri iyi mikino, noneho inyungu yarikubuye, izi nkweto abakiliya bazigura nk’abagura amasuka mu muhindo.
Aha rero ni ho inkuru itangira uburyohe bwayo.
Uko kompanyi yakomezaga gutera imbere no gukura, ni ko umubano n’ubucuti bw’aba bavandimwe b’aba Dassler wagendaga urushaho kuyoyoka.
Mu 1943, abasirikare b’Abanyamerika bataye Rudolf bamuta ku ngoyi, aregwa kuba yari mu mutwe wa Waffen SS- ishami rya girikare ry’Ishyaka ry’Abanazi.
Byamenyekanye ko umuvandimwe we Adolf ari we wari yamufungishije, abimenye rero, nk’undi wese, Rudolf yamurakariye umuranduranzuzi ubanza yanajyanye mu mva.
Mu 1948, abavandimwe bari baramaze gushwana ndetse n’uruganda rwabo rutakibaho.
Hanyuma buri umwe ashinga uruganda rwe ku giti ari ko bazishinga ku mpande ziteganye mu mujyi.
Adolf yise kompanyi ye nshya “Adi-das” (nk’impine ihuza izina rye ribanza n’irya kabiri).
Rudolf yagerageje kubigenza atya iye ayita “Ru-da” gusa nyuma ahitamo kuyihindura ayita “Puma”.
Nubwo batandukanye batya, buri wese agakora ubucuruzi ku giti cye bwanagendaga neza, abavandimwe b’aba Dasslers bavuyemo abakeba bakomeye cyane kandi banga na rimwe kuzongera gukorana ‘business’ ukundi.
Gusa muri za 1960, ibyo byose byaje guhinduka.
Uti “Kuki? Impamvu ni iyihe?”
Impamvu nta yindi; ni Pelé, rurangiranwa akaba umukinnyi w’icyamamare kurusha abandi ku isi kandi mu mikino yose kugeza ubu.
Uko Pelé yamamaraga ari na ko asinya umunsi ku munsi amasezerano yo kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi, Adidas na Puma basinyanye amasezerano yiswe “Pelé Pact’’ yabuzaga buri kimwe muri ibi bigo byombi kuba cyakoresha Pelé ngo acyamamarize.
Ni igitekerezo cyari cyoroshye cyane kumva: Intambara yo guhanganira isoko ryo gukoresha Pelé ngo yamamarize imwe muri izi kompanyi yari kurangira zombie zihombye burundu, bemeranije banabishyiraho imikono ko nta kompanyi n’imwe muri zombi yari businyishe Pelé na rimwe.
Gusa mu 1970, Puma yakinnye agakino k’ubwenge bukaze mu kwamamaza gafatwa nk’ak’ibihe byose.
Mbere gato y’umukino wa ¼ w’igikombe cy’isi wahuje Brazil na Peru, Puma yegereye Pelé n’igipfunyika cy’ $120,000—asaga miliyoni y’idolari ubu bitewe no gutakaza agaciro kw’ifaranga.
Uwagombaga gutera umupira atangiza umukino ?
Puma yasabye Pelé kujya mu kibuga rwagati hamwe batereka umupira mbere y’uko batangiza umukino maze agasaba umusifuzi wari uwuyoboye iminota mike ngo azirike imishumi y’inkweto ze.
Uko Pelé yegeraga umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri, ari na ko kamera zimukuruza (zoom) amaso yazo ngo zimurore neza ni ko amamiliyoni y’abareberaga uwo mukino ku mpande enye z’isi bose babiboneraga icyarimwe:
Aha, rurangiranwa Pelé yari abaye umukinnyi wa Puma.
Pele yafungiye inkweto mu kibuga hagati , azirika imishimi y’inkweto, amamiliyoni y’abamurebaga nibwo yamenye ko ari uwa Puma ndetse kuva icyo gihe biyifasha gucuruza cyane
Uzi igice gisekeje muri iyi nkuru ?
Kugira ngo bamenye kandi bemere neza ko umugambi bari bagize ugenda neza, ukoresha camera aze kwegereza neza (close-up) ijisho ryayo Pelé maze aho bashaka kwamamaza hagaragare neza, Puma yaremeye yishyura cameraman akayabo.
Mu gihe uko imiterere y’isezerano mu buryo tekiniki ryakwepye mu buryarya bw’ubwenge ya "Pelé Pact," Adolf Dassler na Adidas ye barababaye cyane.
Pelé yaje guhinduka umwe mu bakinnyi bakomeye b’ibihe byose mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi, hanyuma Puma na yo igira inyungu y’ubucuruzi y’umwaka iri hejuru itigeze igira na none kugeza ubu.
Icyakora ibi nta kindi byamaze uretse ko gukomeza cyane kurushaho intambara y’inkweto “sneaker war” hagati ya Adidas na Puma.
Uyu munsi nyuma y’aho Puma isinyirije Pelé mu ibanga rikomeye, abaturage b’i Herzogenaurach, umujyi kavukire w’aba bavandimwe, bashyize ubukeba bw’izi kompanyi ku rwego rushya rurenze.
Abacuruzi muri uyu mujyi usanga bakunda imwe muri izi kompanyi ku buryo badashobora guha serivisi abakiliya bambaye umwenda wakozwe n’indi kompanyi muri izi, batitaye ku ko ibintu byamera cyangwa byaba bimeze kose.
Nk’uko bivugwa mu ndimi nyinshi, rubanda ntibibagirwa.
Nsoza, impamvu iyi nkuru yankoze ku mutima nta yindi:
Yerekana icyo kwiha intego, guharanira kuyigeraho ushikamye, ihangadushya, no kumva muri wowe udatekanye bishobora gusunikira abantu kugera ku bintu bikomeye cyane.
Uzi igice kiryoshye muri iyi nkuru kurusha ibindi se ?
Mu gihe ubu Adidas na Puma ari ibigo by’ubucuruzi bibarirwa imitungo muri za miliyari nyinshi cyane z’amadolari, nta we bitakoreye.
Nta we utarabyungukiyemo kugeza n’ino mu Rwanda, kuko uretse kuba njye narambaye inkweto yaba iza Puma na Adidas mu bihe bitandukanye, biragoye ko wabona umuntu utarambara nibura urukweto cyangwa umwenda wa rumwe muri izi nganda, utarabyambara, azi ubitunze, cyangwa agiye ku muhanda ubu akitegereza iminota ntiyabura kubona uwambaye kimwe mu bikoresho byakozwe na Adidas cyangwa Puma.
Samson Iradukunda