Uko ibigo bitandukanye byegukanye ibikombe by’amarushanwa ahuza amashuri abanza mu Rwanda (Amafoto)

Groupe Scolaire Bugumira yo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na APACOPE yo muri Nyarugenge ni bimwe mu bigo by’amashuri byegukanye ibikombe ubwo i Muhanga hasorezwaga Imikino ihuza amashuri abanza (Abatarengeje imyaka 14) ku rwego rw’Igihugu.

Imikino yabaye ku Cyumweru irimo Umupira w’amaguru, Handball, Basketball, Volleyball na Netball yabereye ku bibuga birimo Stade ya Muhanga, Petit Séminaire Saint Léon na Saint Joseph.

Mu mupira w’amaguru w’abakobwa, igikombe cyegukanywe na GS Rwantonde y’i Kirehe nyuma yo gutsinda St Joseph Muhato y’i Rubavu penaliti 3-1 ubwo ibigo byombi byari byanganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

Mu bahungu, GS Bugumira yo ku Nkombo, i Rusizi, yegukanye igikombe inyagiye GS Kiziguro yo muri Gatsibo ibitego 3-0.

Abakobwa bo muri GS Gisanze i Nyamagabe bagaragaje urwego ruri hejuru ubwo batsinda APES y’i Ngoma muri Volleyball naho mu bahungu igikombe gitaha mu Ruhango ubwo CS Amizero yari imaze gutsinda GS Umubano I y’i Rubavu amaseti 3-1.

Muri Handball y’abahungu, EP Ntendezi y’i Nyamasheke yegukanye igikombe itsinze GS Mwendo yo mu Bugesera ibitego 17-7 naho mu bakobwa, igikombe cyatwawe na Hope F Institute y’i Muhanga itsinze GS Karama y’i Musanze ibitego 15-9.

Abahungu bo muri APACOPE yo mu Karere ka Nyarugenge bagaragaje ko Basketball ari umukino w’Abanyamujyi batsinda GS Karwasa y’i Musanze amanota 30-24 naho mu bakobwa, igikombe gitwarwa na GS Gikonko Catholique y’i Gisagara itsinze GS Muzizi y’i Kayonza amanota 22- 16.

Muri Netball, igikombe cyatwawe na EP Les Etoiles y’i Rubengera muri Karongi nyuma yo gutsinda EP Sanzu y’i Gisagara amanota 10-9.

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino yo mu Mashuri (FRSS), Rurangirwa Aaron, yavuze ko aya marushanwa yagenze neza ndetse hari abana benshi bagaragaje ko bafite impano mu mikino itandukanye.

Ati “Imikino yari myiza, twabonye abana batoya mu mikino itandukanye bafite impano, bitugaragariza ko hari icyizere ejo hazaza mu gihe bariya bana bakomereza hariya, tukabona n’abandi bari mu rungano rwabo bakina, bakazamuka mu bindi byiciro kugeza ku batarengeje imyaka 20.”

Yakomeje avuga ko batazihanganire ibigo by’amashuri bikora uburiganya bwo gukinisha abana barengeje imyaka igenwa n’icyiciro cy’amarushanwa kuko bituma hari abatagaragaza impano zabo kandi bashoboye.

Ati “Twasanze nta mpamvu yo gutinda mu bintu byo gukinisha abana barengeje imyaka kuko iyo bakina batangana, haba harimo ikibazo. Ku ruhande rumwe haba harimo kwibeshya ko dufite abana bafite impano kandi atari byo. Ku rundi ruhande, abakuru baba baryamira abatoya, bibuza abandi umwanya wo gukina.”

Muri aya marushanwa yasojwe ku Cyumweru, ishuri rya Gashangiro muri Musanze na GS Ntarama y’i Bugesera, yombi yasezerewe mu mupira w’amaguru azira gukinisha abakinnyi barengeje imyaka.

Rurangirwa yijeje ko abana bagaragaje impano bazakomeza gukurikiranwa binyuze mu byiciro by’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri, aho bamwe bahurizwa hamwe mu bigo by’icyitegererezo mu mikino itandukanye.

Imikino ihuza ibigo by’amashuri mu Rwanda izasozwa ku wa 16 na 17 Nyakanga 2022 hakinwa siporo zihuza abantu ku giti cyabo ndetse n’izitarabereye igihe mu batarengeje imyaka 17, nka Volleyball na Basketball kubera ko hari abana bari bahamagawe mu Ikipe z’Igihugu zitabiriye amarushanwa atandukanye.

Ibigo byitwaye neza ku rwego rw’Igihugu, ni byo bihagararira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba izwi nka FEASSSA.

Abakobwa bagaragaza ubuhanga mu guconga ruhago

Hari abana bagaragaje ko bafite impano muri Handball

Kapiteni wa GS Bugumira ashyikirizwa igikombe na Nkusi Marie Edmond ushinzwe iterambere rya Ruhago muri FERWAFA

Kapiteni wa GS Gisanze ashyikirizwa igikombe begukanye muri Volleyball y’abakobwa

APACOPE yatwaye igikombe muri Basketball y’abahungu

Byari ibyishimo kuri GS Bugumira nyuma yo gutsinda mu mupira w’amaguru

CS Amizero yatwaye igikombe cya Volleyball mu bahungu

GS Gikonko Catholique y’i Gisagara yatsinze GS Muzizi y’i Kayonza muri Basketball y’abakobwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo