Uko amakipe azahura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro

Imikino itatu yo kwishyura muri 1/8 yabaye ku wa Gatatu yasize amakipe arindwi azakina ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro amenyekanye mu gihe ikipe ya nyuma iva hagati ya APR FC n’Amagaju zihura kuri uyu wa Kane.

Igikombe cy’Amahoro gitanga ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, kiri gukinwa nyuma y’imyaka ibiri kitaba kubera COVID-19.

AS Kigali iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2019, ni imwe mu makipe yageze muri ¼ nyuma yo gusezerera Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 2-2 (2-2, 0-0) hakitabazwa itegeko ry’igitego cyo hanze.

Abanyamujyi bazahura na Gasogi United yasezereye Sunrise FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, iyitsinze igitego 1-0 (1-1, 1-0) mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyagatare ku wa Kabiri.

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma mu 2018, yaraye isezereye Musanze FC ku bitego 3-1 (0-0, 3-1), izahura na Bugesera FC yasezereye Gicumbi FC iyitsinze igitego 1-0 mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari ubusa ku busa.

Umukino wa gatatu wa ¼ uzahuza Police FC yasezereye La Jeunesse FC ku bitego 4-2 ( 2-2, 2-0) na Etoile de l’Est yakuyemo Mukura VS yatwaye iri rushanwa mu 2018 nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 (0-1, 3-1).

Imwe mu makipe azakina umukino wa kane iramenyekana kuri uyu wa Kane nyuma y’umukino uhuza APR FC n’Amagaju FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda.

Ikipe y’Ingabo yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe mu ntangiriro z’uku kwezi. Ikomeza hagati yazo, izahura na Marines FC yakuyemo Kiyovu Sports ku bitego 2-2 (0-1, 2-1).

Imikino ya ¼ ibanza, iteganyijwe mu tariki ya 26 Mata mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 4 Gicurasi 2022.

APR FC na Rayon Sports zishobora guhurira muri ½ kizakinwa tariki ya 11 Gicurasi na 18 Gicurasi mu gihe zaba zitwaye neza.

Biteganyijwe ko umukino w’umwanya wa gatatu n’uwa nyuma, yombi izakinwa tariki ya 17 n’iya 18 Kamena 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo