Uganda: Abafana ba Arsenal bari bafunzwe barekuwe

Abafana bagera ku umunani ba Arsenal bari batawe muri yombi na polisi y’umujyi wa Jinjya nyuma yo kwishimira intsinzi y’ikipe yabo kuri Manchester muri weekend ishize barekuwe.

Bari bambaye imyambaro y’iyo kipe yo mu Bwongereza banafite igikombe cy’ikimenyetso ubwo batabwaga muri yombi kuwa mbere.

Polisi yavuze ko nta burenganzira bari bwo gutambagira mu byishimo bityo baregwa kubangamira ituze rusange.

Kuwa kabiri itsinda rihuriweho ry’abashinzwe umutekano ryemeje ko barekurwa ariko bakaburirwa, nk’uko bivugwa na James Mubi, umuvugizi wa polisi muri ako karere.

Umwe muri abo bafana yabwiye abanyamakuru ko bazasaba “uruhushya [rwo kwishima] mu gihe Arsenal yatwara igikombe cya Premier League”.

Uyu wiyita ambasaderi wa Arsenal muri Uganda ati: “Tuzakorera ibirori muri stade Bugembe”.

Uriya muvugizi wa polisi yavuze ko abo bafana batazi n’iby’ibanze kuri iyo kipe – ko batazi igihe Arsenal yaciye umuhigo w’imikino myinshi idatsindwa, kandi bavuze ko uwahoze ari umunyezamu wa Uganda ari umukinnyi wa Arsenal.

Arsenal ubu ni iya mbere muri Premier League irusha Manchester City amanota atanu, ikeneye kwitwara neza mu mikino 19 isigaje kugira ngo itware iki gikombe iheruka mu 2004.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo