Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye Fan Clubs 5 ingoma nshya – AMAFOTO

Mbere y’uko hatangira igikombe cy’Intwali kizahuza amakipe 4 yabaye aya mbere umwaka ushize, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye Fan Clubs ingoma nshya mu rwego rwo kurushaho gufasha abafana bayo guhora ku isonga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2018. Hari nyuma y’imyitozo yanyuma Rayon Sports yakoze yitegura irushanwa ry’Intwali. Paul Muvunyi , Perezida wa Rayon Sports niwe wazishyikirije abakuriye Fan Clubs. Buri Fan Club yahawe ubwoko 4 bw’ingoma ndetse n’ibijyana nazo.

Fan Clubs zahawe ingoma ni Gikundiro Forever, March Generation, Blue Family, Ijwi ry’Aba Rayon, na The New Vision.

Ingoma zatanzwe zose zifite agaciro ka miliyoni zindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 FRW). Perezida wa Rayon Sports yabwiye abafana ba Rayon Sports bari mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe yitoreza ko Rayon Sports imaze iminsi ica mu bihe bikomeye ariko ko ntacyo byayihungabanyije ndetse ngo ubu nibwo ikomeye kurushaho. Yanaboneyeho umwanya wo gushimira Prosper waguze izo ngoma zose ku mafaranga ye.

Yagize ati " Ubu nibwo Rayon Sports ikomeye kurusha ikindi gihe cyose…
Hari matchs zihutirwa muri aya mezi atageze kuri 2...Igikombe cy’Intwali, icyo cyo ni icyacu, babishaka , batabishaka.

Dufite abakinnyi muzi bari ku rugamba hariya muri Maroc ariko n’abo dufite ahangaha barahagije....Nongere rero mbashimire, kandi nshimire Prosper utanza iki gikorwa. Ahasigaye ni ugutahiriza umugorizi umwe. Nta Rayon Sports ya kanaka niya kanaka, Rayon Sports ni iyanyu nk’abakunzi. "

Yunzemo ati " Amasezerano ya Skol yari yarahagaze...nagira ngo mbabwire mugende muyinywe ku bwinshi, uyu munsi byemejwe ko dukomezanya na Skol...amafaranga yajyaga itanga, azagenda aniyongera..."

Gahunda y’uko imikino izagenda

Umunsi wa Mbere

20/01/2018 POLICE FC vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
20/01/2018 AS KIGALI vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa Kabiri

27/01/2018 AS KIGALI vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
27/01/2018 RAYON SPORTS FC vs POLICE FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa Gatatu

01/02/2018 POLICE FC vs AS KIGALI STADE AMAHORO (13:00)
01/02/2018 APR FC vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Zari zikiri mu mashashi

Abayobozi ba Rayon Sports nibo baje gutanga ingoma nshya kuri Fan Clubs 5

Zari kumwe n’imirishyo yazo

Gikundiro Forever ishyikirizwa ingoma

March Generation yakira ingoma

Blue Family Fan Club yakira ingoma

New vision Fan Club yakira ingoma

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports ageza ijambo ku bafana nyuma yo kubashyikiriza ingoma ubuyobozi bwabageneye

Abafana bishimiye izi ngoma cyane

Rwarutabura na Nkunda Match bati ’Noneho ejo Stade turayinyeganyeza’

Gikundiro Forever yishimiye ingoma zaje zisanga izo isanganywe

Bati ’Ubu ibintu ni OK’

Ibyishimo byagaragaraga ku maso yabo

Barazivuza bazitaha

Baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Ijwi ry’aba Rayon, Fan Club irimo urubyiruko rwinshi bishimiye guhabwa ingoma

Malaika yishimira ingoma zahawe Ijwi ry’aba Rayon abarizwamo

The Blue Family bishimira ingoma zaje zisanga izo bari baramaze kugura

March Generation nabo bishimiye guhabwa ingoma zisanga izo bari basanganywe

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Ndifuza ko hagira fun club ishyira muri group ya watsapp nkajya mbonera amakuru kugihe , rayon goooooooo!!!!!!!!

    - 20/04/2019 - 18:27
Tanga Igitekerezo