Imikino

Ubutumwa Perezida wa Rayon Sports yageneye Perezida Kagame

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko Aba-Rayon bashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu kuyobora igihugu ndetse biteguye kwitanga ku neza y’u Rwanda n’Abanyarwanda nubwo byasaba kumena amaraso.

Uwayezu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abitabiriye Umunsi w’Igikundiro (Rayon Sports 2022) ku wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022.

Yagize ati “Nsoza, ndagira ngo mu izina ry’Aba-Rayon mutwemerere Nyakubahwa PS muri Minisiteri ya Siporo tubahe ubutumwa muzadutangira, ngo uwanga gutenguhwa atuma umukuru. Turagira ngo muzatubwirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uti Aba-Rayon barabashimira ku ruhare rwanyu mu kuyobora neza igihugu;”

“Uti Aba-Rayon barabashimira kandi uruhare rwanyu mu guteza siporo muri rusange imbere by’umwihariko umupira w’amaguru, uti kandi barabashimira inama mudahwema kugira Umuryango wa Rayon Sports kugira ngo twubake, dukomere, twubake umuryango ukomeye uteza umupira w’amaguru imbere.”

“Uzamutubwirire uti Aba-Rayon aho bari hose babari inyuma, barabashyigikiye kandi na bo babemereye kuba Abanyarwanda beza. Icyo byadusaba cyose ku bw’ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda tuzagitanga nubwo byadusaba kumena amaraso.”

Yasoje agira ati “Muzamutubwirire muti Imana ibahe umugisha.”

Izindi nkuru wasoma:

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)