U Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball

Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’ilIgikombe cy’Isi kizaba mu 2023 nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76-66 mu mukino wa nyuma w’ijonjora rya gatatu mu gihe Cameroun yatsinzwe na Sudani y’Epfo ku kimyuranyo gito.

Mu mukino watangiye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ikipe y’u Rwanda yasabwaga nibura gutsinda, igategereza ikiva mu mukino wa Cameroun na Sudan y’Epfo kugira ngo hamenyekane ikipe ibona itike y’ijonjora rikurikiraho hagati y’u Rwanda na Cameroun.

Kuva mu ntangiriro z’umukino, ikipe y’u Rwanda yagowe n’abasore ba Tunisia by’umwihariko Kapiteni wayo Radhouane Slimane w’imyaka 42 y’amavuko, watsindaga umunota ku wundi akanambura imipira myinshi abasore b’u Rwanda.

Agace ka mbere kasojwe Tunisia iyoboye umukino n’amanota 16 kuri 11 y’u Rwanda, mu gihe umukino wageze hagati Tunisia yamaze gushyiraho ikinyuranyo cy’amanota 10, ifite 39 kuri 29 y’ u Rwanda.

Cheikh Sarr utoza u Rwanda yageragezaga gukora impinduka nyinshi ngo abone umusaruro mwiza ariko bikomeza kuba ay’ubusa, kuko ikipe ye itigeze ijya imbere ya Tunisia habe n’umunota n’umwe.

Agace ka gatatu kasojwe Tunisia ifite amanota 61 kuri 44 y’u Rwanda. Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, Ikipe y’u Rwanda yatsinze amanota menshi (22) kuri (15) ya Tunisia, ariko ntibyabujije ko umukino urangira Tunisia itsinze amanota 76 kuri 66 y’u Rwanda.

Nyuma y’umusaruro mubi muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yahise isezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kuko yabaye iya nyuma mu itsinda ’B’ iherekeje Sudani y’Epfo, Tunisia na Cameroun.

Sudani y’Epfo yasoje imikino y’amajonjora idatakaje umukino n’umwe aho yagize amanota 12 mu mikino itandatu, ikurikirwa na Tunisia ifite 10, mu gihe Cameroun ya gatatu inganya amanota 7 n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma.

Mu mikino ibiri yahuje Cameroin n’u Rwanda, buri kipe yatsinze umukino umwe ariko Cameroun yafashe umwanya wa gatatu kuko yarushije u Rwanda amanota y’ikinyuranyo mu mikino yabahuje.

Mu mukino ubanza wabereye muri Senegal muri Gashyantare 2022, Cameroon yatsinze u Rwanda amanota 57 kuri 45 haba ikinyuranyo cy’amanota 12, mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze Cameroon amanota 59 kuri 52 bivuze ikinyuranyo cy’amanota 7.

Amakipe yabaye atatu ya mbere muri buri tsinda yabonye itike yo kuzakina mu majonjora ya Kane azaba muri Gashyantare 2023, aho amakipe 12 yo muri Afurika azagabanywa mu matsinda abiri, akagenda akuranwamo kugeza habonetse amakipe 5 azahagararira Afurika.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2023 izabera ku mugabane wa Aziya, mu bihugu by’u Buyapani, Indonesia na Philippines.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo