Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yatomboye kuzahura n’izakomeza hagati ya Ethiopia na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) izabera muri Algérie hagati ya tariki ya 8 n’iya 31 Mutarama 2023.
Kuri uyu wa Kane bwo habaye tombola y’uburyo ibihugu bizahura mu majonjora yo gushaka itike y’iri rushanwa, yobowe n’umunyabigwi w’Umunya-Algérie Djamel Menad.
U Rwanda, Uganda na Sudani ni ibihugu bitatu byo muri Zone yo Hagati n’Iburasirazuba bitazakina ijonjora rya mbere ahubwo bizategereza amakipe atatu azarokoka ijonjora ribanza.
Tombola yasize ikipe izakomeza hagati ya Ethiopia na Sudani y’Epfo ari yo izahura n’u Rwanda, izakomeza hagati ya Somalia na Tanzania ihure na Uganda mu gihe izakomeza hagati y’u Burundi na Djibouti izahura na Sudani.
CHAN 2022 izitwabirwa n’amakipe 18 aho kuba 16 nk’uko byari bisanzwe. Amakuru avuga ko mu mikino ya nyuma, hazakorwa amatsinda atanu, atatu muri yo agizwe n’amakipe ane mu gihe andi abiri azaba agizwe n’amakipe atatu. Icyo gihe, amakipe abiri ya mbere mu matsinda y’amakipe ane n’ikipe ya mbere mu matsinda y’amakipe atatu ni yo azabona itike ya ¼.
Mu irushanwa ritaha, Zone z’Amajyaruguru izahagararirwa n’ibihugu bibiri kongeraho Algérie izakira irushanwa, Zone y’Iburengerazuba A izahagararirwa n’amakipe atatu nk’uko bizagenda muri Zone y’Iburengerazuba B.
Zone yo Hagati izahagararirwa n’ibihugu bitatu kimwe na Zone yo Hagati n’i Burasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo.
U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Cameroun mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya kane yikurikiranya ndetse izaba ari iya gatanu muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.
/B_ART_COM>