Umukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 uzahuza u Rwanda na Sénégal tariki ya 7 Kamena ntuzabera i Huye ahubwo wimuriwe muri Sénégal.
Igenzura ryakozwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragaje ko Stade Huye itaruzuza ibisabwa kugira ngo itangire kwakira imikino nubwo yari imaze iminsi ivugururwa kuva tariki ya 23 Mata 2022.
Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rwamenyeshejwe ko hafi rushobora gutangira kwakirira imikino kuri icyo kibuga ari muri Nzeri uyu mwaka.
Kuba Stade Huye idashobora kwakira imikino mu kwezi gutaha, byatumye umukino Amavubi yari guhuriramo na Lions de la Teranga i Huye mu kwezi gutaha uzabera muri Sénégal tariki ya 7 Kamena 2022.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi, u Rwanda ruzakira Sénégal mu mukino w’umunsi wa kane uzakinwa mu mwaka utaha.
Kuri ubu, Amavubi ari kubarizwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho azakirirwa na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere uzabera kuri NFB Stadium ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022.
Impinduka zabayo zatumye u Rwanda ruzabanza gukinira imikino yayo itatu hanze mu gihe indi itatu ruzahuramo na Benin, Senegal na Mozambique, yose izabera i Huye mu mikino yo kwishyura.
Stade Huye yari imaze iminsi ivugururwa kugira ngo izakire umukino wa Senegal mu kwezi gutaha
/B_ART_COM>