Ikipe y’Ubwongereza yatsinze irusha Senegal ibitego 3-0 mu mukino wa 1/16 ihita ikatisha itike yo guhura n’Ubufaransa muri kimwe cya kane kirangiza mu gikombe cy’Isi.
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Al Bayt, Senegal yari yitezwe n’abanyafurika yabatengushye itsindwa ibitego 3-0, ihita isezererwa itageze 1/4nkuko yabigenje 2002.
Ikipe ya Gareth Southgate yakabaye yatsinzwe igitego mu minota ya mbere ariko umunyezamu Jordan Pickford akuramo umupira wari ukomeye wa Boulaye Dia basigaranye.
Bidatinze ku munota wa 38,Jude Bellingham yazamukanye umupira neza arangije awuhereza Jordan Henderson n’wari mu rubuga rw’amahina ahita ashyiramo igitego cya mbere cy’Ubwongereza.
Mu minota y’inyongera yongejwe kuri 45 y’igice cya mbere,Harry Kane yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Phil Foden.Iki nicyo gitego cya mbere uyu kapiteni w’Ubwongereza atsinze muri iri rushanwa,nubwo yahawe umwanya uhagije.
Ibi byatumye Kane abura igitego kimwe gusa kugira ngo ace kuri Wayne Rooney ku mwanya wa mbere w’umukinnyi watsindiye Ubwongereza ibitego byinshi kuko uyu munyabigwi yatsinze 53 by’Ubwongereza mbere yo gusezera.
Foden ni we waremye kandi ubundi buryo bwavuyemo igitego cya 3 cy’ Ubwongereza,kuko ku munota wa 57 yahaye umupira mwiza Bukayo Saka ahita aroba umunyezamu wa Senegal, Edouard Mendy
Iri ryabaye ijoro ryiza ku mutoza Southgate, wahisemo kugarura Saka no gukomeza kwizera Foden, asiga hanze Marcus Rashford nubwo yatsinze ibitego bibiri Wales. Raheem Sterling ntiyigeze agaragara kuri uyu mukino kuko kuko afite ikibazo cy’umuryango we.
Kuwa Gatandatu, Ubwongereza buzahura n’Ubufaransa mu mukino wiswe uw’ihangana ry’indimi zikomeye.
/B_ART_COM>