U Burusiya bwafatiwe ibihano kubera gushoza intambara muri Ukraine, ntibwemerewe kwitabira tombola yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi (EURO 2024) mu mupira w’amaguru.
Aya makuru yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nzeri 2022.
Ryavuze ko "Ikipe y’Igihugu y’u Burusiya itazitabira tombola yo gushaka itike ya Shampiyona y’u Burayi ya 2024, izabera i Frankfurt tariki ya 9 Ukwakira."
Ryakomeje rivuga ko "Impamvu yaturutse ku cyemezo cya UEFA cyo muri Gashyantare- cyo guhagarika amakipe y’igihugu n’asanzwe yo mu Burusiya- ku buryo atitabira amarushanwa itegura kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya."
/B_ART_COM>