Nk’uko byagenze mu myaka 4 ishize, u Budage bwongeye gusezererwa mu gikombe cy’isi butarenze amatsinda nyuma yo kwitwara nabi mu mukino ubanza n’Ubuyapani.
Mu ijoro ridasanzwe mu gikombe cy’isi,Ubudage bwatsinze Costa Rica ibitego 4-2 kuri Stade ya Al Bayt ariko busezererwa nuko Ubuyapani bwatsinze Espagne ibitego 2-1.
Intsinzi y’Ubuyapani yakuyemo Ubudage kuko nubwo bwanganyaga na Espagne amanota ariko yaburuhije kwizigamira ibitego kuko yo yatsinze Costa Rica ibitego 7-0.
Ikipe ya Hansi Flick yabonye amanota atatu yari ikeneye ariko ibura ibisabwa kugira ngo igera muri 1/16.
Ubudage bwari bwafunguye amazamu ku munota wa 10,bubifashijwemo na Serge Gnabry ku mutwe ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere cyonyine.
Mu gice cya kabiri,Costa Rica yahise yishyura ku munota wa 58 ibifashijwemo na Yeltsin Tejeda.Ubudage bwahise bujya ku gitutu burasatira bikomeye abakinnyi babwo nka Jamal Musiala bahusha ibitego byabazwe ndetse batera imipira 2 yagarurwaga n’ibiti by’izamu.
Costa Rica yatunguye isi yose ubwo yashyiragamo igitego cya 2 ku munota wa 70 cyitsinzwe n’umunyezamu Neuer nyuma yo gusohoka nabi umupira ukamukoraho akawohereza mu nshundura.
Hashize iminota 3,Kai Havertz winjiye mu kibuga asimbuye Muller,yishyuriye Ubudage ku mupira yahawe na Füllkrug.
Uyu yongeyemo ikindi gitego ku munota wa 85 ku mupira yahawe na Gnabry hanyuma na Füllkrug ashyiramo icya 4 ku mupira wa Sane.
Nubwo ubudage bwatsinze ibitego byinshi bwarangije umukino bwakira inkuru mbi ko Ubuyapani bwatsinze Espagne,buhita busezererwa butarenze umutaru.
Ubuyapani bwakoze ibyo benshi batakekaga kuko bwaturutse inyuma bwishyura Espagne yabubanje igitego bushyiramo 2.
Ubudage bumaze gutwara igikombe cy’isi inshuro enye bwarangije ku mwanya wa gatatu mu itsinda aho buheruka kuyarenga muri 2014 bunatwara igikombe.
Ku rundi ruhande, Espagne yari yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Morata ku mupira mwiza yahawe na Azpilicueta.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse kuko umutoza w’Ubuyapani Hajime Moriyasu yahinduye ikipe ye bigaragara ndetse ikora ibitangaza.
Ku munota wa 48, Ritsu Doan, winjiye asimbuye, yateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Espagne Unai Simon,agerageza gukuramo umupira ariko wigira mu nshundura biba bibaye igitego 1-1.
Nyuma y’iminota 3 gusa, Ao Tanaka yatsindiye Ubuyapani igitego cya kabiri ku mupira wakuwe hanze y’ikibuga bigaragara na Mitoma akawumuhereza.
Nubwo habayeho gusuzuma amashusho, byarangiye iki gitego cyemejwe, ibintu byababaje umutoza wa Espagne.
Intsinzi itangaje y’Ubuyapani ku bitego 2-1 ari nabyo yanatsinze Ubudage mu mukino wa mbere, yayifashije kurangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda E, ikurikirwa na Espagne ku mwanya wa kabiri,Ubudage burataha.
Espagne izahura na Maroc kuwa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza kuri Education City Stadium mu gihe Ubuyapani nabwo buzahura na Croatia.
/B_ART_COM>