U Bubiligi bwasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Maroc iyobora itsinda

U Bubiligi bwari mu bihugu bihabwa amahirwe yo kugera kure mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, bwasezerewe butarenze amatsinda.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2022, hakinwe imikino isoza Itsinda F.

Umukino wari utegerejwe na benshi hagati ya Croatia n’u Bubiligi warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa bituma iki gihugu cya nyuma gisezererwa.

U Bubiligi bwasabwa gutsinda kugira ngo bwizere gusoreza mu makipe abiri ya mbere ajya muri 1/8.

Kunganya byatumye busoza imikino itatu bufite amanota ane, burushwa rimwe na Croatia yabaye iya kabiri n’amanota atanu.

Itsinda F ryayobowe na Maroc n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-1.

Ibitego bya Maroc byatsinzwe na Hakim Ziyech ndetse na Youssef En-Nesyri ku munota wa kane n’uwa 23. Canada yabonye impozamarira ku gitego cyitsinzwe na Nayef Aguerd ku munota wa 40.

Muri 1/8, Maroc izahura n’ikipe iba iya kabiri mu Itsinda E ririmo Espagne, u Budage, Costa Rica n’u Buyapani. Croatia izahura n’izaba iya mbere.

Kuri uyu wa Kane guhera saa Tatu z’ijoro, u Budage bufite inota rimwe burakina na Costa Rica ifite amanota atatu naho Espagne ifite amanota ane ikine n’u Buyapani bufite amanota atatu.

Maroc yasoje iyoboye Itsinda F mu Gikombe cy’Isi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo