Tuzagera mu matsinda, tunatware igikombe cya Shampiyona - Shema Fabrice (VIDEO)

Nyuma yo gusinyisha rutahizamu Man Ykre ukomoka muri Cameroun, Perezida wa AS Kigali yemeje ko bafite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse ngo bagatwara n’igikombe cya Shamiyona cya ’saison; 2022/2023.

Hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’iyi kipe kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022 nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Cameroun Man Yakre Dangmo amasezerano y’imyaka ibiri. Ni rutahizamu wifuzwaga cyane na Rayon Sports.

’AS Kigali idasubira inyuma...abandi nabo bari mu nzira’

Man Yakre usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, yabaye umunyamahanga wa mbere usinyiye AS Kigali muri iyi mpeshyi.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, Shema Fabrice uyobora AS Kigali, yavuze ko bari kubaka AS Kigali idasubira inyuma ndetse ngo n’abandi bakinnyi bakomeye bari mu nzira ziberekeza muri iyi kipe.

Ati " Twabwiye abakunzi bacu n’abanyamujyi muri rusange ko tugomba kugira AS Kigali ikipe itsinda, ikipe idasubira inyuma kandi tugashaka ababidufashamo. Hari abandi bari mu nzira muzabona mu gihe kiri imbere."

Yunzemo ati " Ni intangiriro. Mu byumweru bibiri turashaka kuba dufite ’effectif’(abakinnyi tuzakoresha) muri saison itaha, ndetse tuzajyana nabo muri Confederation."

Kugera mu matsinda no kwegukana igikombe cya shampiyona

Iyi kipe izahagarira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Mu 2020/21, iyi kipe yagarukiye mu cyiciro kibanziriza amatsinda mu gihe mu 2021/22, yasezerewe na Daring Club Motema Pembe mu ijonjora rya kabiri.

Perezida wa AS Kigali yavuze ko bamenye aho bipfira ndetse ngo biteguye kugera mu matsinda cyangwa bakaharenga. Yanongeyeho ko uyu mwaka bashaka kwegukana igikombe cya Shampiyona , cyaba aricyo cya mbere iyi kipe yegukanye.

Ati " Abafana bitege ibyiza. Nkuko mpora mbivuga , twagiye dutera imbere tukaviramo nko kuri match ya 3 ariko uyu munsi aho byapfiraga twarahamenye, tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzagere mu matsinda ndetse tunarenzeho."

Yunzemo ati " Ikindi ngomba kuvuga ni uko umwaka utaha, shampiyona tuzayishyiramo imbaraga nyinshi , bwa mbere , tuzatware igikombe cya shampiyona."

Yavuze ku bakinnyi barangije barangije amasezerano bari kujya mu yandi makipe barimo Lawal wagiye muri Vipers yo muri Uganda na Ishimwe Christian wagiye muri APR FC ariko ngo hari abandi bayarangije bari kuganira ndetse ngo 70% bazaba ari abakinnyi bari basanzwe.

Yavuze ko bazagira igihe cyo kwerekana abakinnyi bo mu gihugu bamaze kugura, icyo yise kubaha umwihariko wabo.

Iyi kipe yaherukaga kugura Rucogoza Elias wakinira Bugesera FC na Akayezu Jean de Bosco wavuye muri Etincelles.

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice niwe ubwe wamusinyishije

Gasana Francis, umunyamabanga wa AS Kigali na we yari ahari

Bayingana, Team Manager wa AS Kigali na we yari muri uyu muhango

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo