Tuyishime Placide yasuye Musanze FC ku myitozo, ayisaba gusezerera Rayon Sports

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yasuye abakinnyi bayo ku myitozo ya nyuma itegura umukino bazahuramo na Rayon Sports abasaba kuyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro.

Amakipe yombi azahurira mu mukino wa 1/8 wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri.

Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yasabwe na Perezida wayo, Tuyishime Placide, kuzitwara neza imbere ya Rayon Sports kuko ari ikipe ishoboye.

Mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi, Umuyobozi wa Musanze FC yababwiye ko nubwo batsinzwe na Police FC muri Shampiyona ariko bagomba kubona Pasika yari yabemereye mbere yo gukina na yo.

Umutoza Frank Ouna yavuze ko biteguye neza ndetse Rayon Sports izaba ikinira ku gitutu nk’ikipe nkuru.

Ati “Ni umukino wo kwishyura kandi mu gikombe biba ari ugukuranamo, ni umukino umeze nka ‘finale’ kuri twe. Ni umukino buri kipe igomba gutsinda, uko niyumva ni uko Rayon ari yo iri ku gitutu kuko twe ntiduhabwa amahirwe, bo ni ikipe nkuru, bazakinira ku gitutu.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dusabwa gutsinda mu minota 90 gusa, ahubwo tugomba kubuza Rayon gutsinda. Uzaba ari umukino wegeranye kuko imikino ibiri iheruka twanganyije ubusa ku busa, igitego kimwe cyangwa bibiri bizatsinda umukino.”

Ouna yasabye abafana ba Musanze FC guherekeza ikipe yabo ari benshi ku buryo bazayishyigikira kuri Stade ya Kigali nk’uko basanzwe babikorera mu rugo.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu ntangiriro z’uku kwezi, warangiye anganyirije kuri Stade Ubworoherane ubusa ku busa.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yasuye ikipe ku myitozo ya nyuma itegura umukino wa Rayon Sports

Musanze FC izakirwa na Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo