Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, ni umukinnyi mushya wa AS Kigali yasinyiye umwaka umwe.
Tuyisenge yavugwaga mu biganiro na Police FC nyuma yo gusoza imyaka ibiri muri APR FC yatsindiye ibitego bibiri mu mikino 26.
Uyu mukinnyi usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yasinye umwaka umwe muri AS Kigali izahagarira u Rwanda muri CaF Confederation Cup.
Tuyisenge Jacques ufite imyaka 30, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.
Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano y’imyaka ibiri.