Tumutoneshe Diane yabonye Masters ya FIFA

Tumutoneshe Diane usanzwe ari Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Miyoborere n’Imicungire ya Siporo itangwa na FIFA.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Nyakanga 2022, ni bwo we n’abandi 31 bo mu bihugu 26 basoje amasomo ya “FIFA Master in Management, Law and Humanities of Sports” bari bamazemo igihe mu muhango wabereye mu Busuwisi.

Masters ya FIFA yabonye mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire ya Siporo yashyizweho na CIES ku bufatanye na Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management yo mu Butaliyani na Neuchâtel University y’i Zurich mu Busuwisi.

Ni Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yahawe nyuma y’iya mbere yabonye mu micungire ya siporo (Sports Management) yakuye muri Leipzig University yo mu Budage.

Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa 23 Nyakanga, Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora uru rwego rushinzwe Ruhago Nyarwanda, yavuze ko “ubumenyi Tumutoneshe azakura mu Busuwisi natwe buzatugirira akamaro cyane kandi ni ibyo kwishimira.”

Tumutoneshe asanzwe ari Umunyamuryango wa Komite ishinzwe gutegura amarushanwa y’umupira w’abagore mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), umwanya yahawe muri Mata uyu mwaka.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’irerero rya Dream Team Football Academy rya Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports.

Abandi Banyarwanda basoje aya masomo atangwa n’ikigo CIES ku bufatanye na FIFA ni Jules-César Kalisa mu 2000 ndetse na Bonnie Mugabe mu 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo