Tsinda batsinde football Academy yateguye irushanwa rizajya rihuza abana bafite impano yo gukina umupira w’ amaguru U21 bakabafasha kubashakira ababashakira amakipe ( scouts) bazajya baza ku bareba mu rwego rwo kuzuza zimwe mu ntego zayo zo gufasha abana b’ abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w’ amaguru kuwukina nk’ababigize umwuga bakaba banabafasha gukina no kumugabane w’ iburayi.
Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mata 2024 kuri Stade Mumena.
Uyu mwaka bakoranye n’ abana 90 baturutse mu Ntara zose z’ igihugu bahurijwe muri Saint André.
Muri iri rushanwa hashakishwaga abafite impano kurusha abandi ngo bashakirwe amakipe kumugabane w’ iburayi.
Iri rushanwa rizazazozwa tariki 4 Mata 2024 riri guhuza amakipe abiri ya Tsinda Batsinde, ikipe y’abakinnyi baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Intare FC ndetse n’abakinnyi baturuka mu Mujyi wa Kigali.
Tsinda Batsinde football ni Academy yatangiye tariki 15/01/2022, itangirana abana 25 batoranyijwe mu bana barenga 300 mu igihudoc14914.Abatoranyijwe bacumbikirwa mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki mu Kagali ka Gasiza
Ikipe B ya Tsinda Batsinde
Ikipe y’abakinnyi bo mu Ntara y’Amajyepfo
Ikipe A ya Tsindabatsinde
Ikipe y’abo mu Mujyi wa Kigali
Abashakira abakinnyi amakipe bari gukurikirana iri rushanwa
Ikipe y’Intare FC