Igitego cyo mu gice cya kabiri cyinjijwe na Shabani Hussein Tshabalala cyafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Umunsi wa 7 wa shampiyona usize ikipe ya As Kigali ifashe umwanya wa 3, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 ikipe ya Gasogi United. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho mu mikino 6 yari imaze gukinwa As Kigali yari imaze gukina imikino 3 gusa.
Uyu mukino wagiye kuba As Kigali imaze iminsi ifite ibibazo birimo iby’abakinnyi bari banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’amezi 2 ikipe yari ibarimo, ndetse no kuba batari bakiyakiriye ko basezerewe mu mikino Nyafurika.
Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Hussein Shabani TChabalala yaje kubona igitego cya As Kigali ku munota wa 63.
Umukino warangiye nta zindi mpinduka zibayeho, As Kigali yegukana amanota 3 ndetse yinjira mu makipe atatu ya mbere. As Kigali imaze gukina imikino 4 ya shampiyona nta n’umwe iranganya ndetse nta n’uwo iratsindwa. As Kigali na Rayon Sports nizo kipe zitaratakaza inota na rimwe muri shampiyona, kuko na Rayon Sports mu mikino 5 imaze gukina yayitsinze yose.
Ku rundi ruhande mu burengerazuba bw’u Rwanda, Etincelles FC yihereranye Mukura victory sports iyitsinda ibitego 2-1. Mukura nyuma yo gutsindwa imikino 3 yikurikiranya, ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 6.
/B_ART_COM>