Total CAF Champions League:Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi

Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-0, ihita yerekeza muri Total CAF Confederation Cup aho izahura n’imwe mu zageze muri 1/8 muri icyo gikombe.

Rayon Sports niyo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Total CAF Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 kuri Lucas Masterpieces Moripe Stadium guhera saa moya z’ijoro. Mbere y’umukino, imvura yaguye, amazi areka mu kibuga cyane cyane aho Rayon Sports yabanje gutsinda biyibera imbogamizi mu guhererekanya neza imipira. Igice cya mbere ubwo cyarangiraga, hagaragaye umwe mu bakozi ba Mamelodi ari gukoropa amazi yari mu izamu Rayon Sports yari igiye kujyamo.

Ku munota wa 3 gusa, byashobokaga ko Rayon Sports yari kubona igitego ariko amazi menshi abera imbogamizi abasore ba Ivan Minnaert. Hari ku ishoti Pierrot yatete umupira ufatwa mu mazi, arawusubira Yannick maze Umunyezamu Onyango arawugarura, Christ Mbondi arawushota ufatwa n’amazi, ujya kwa Tchabalala na we ashose ntiwagera mu izamu kubera amazi menshi maze bawushyira muri koroneri.

Ku munota wa 4 nabwo Rayon Sports yari ibonye igitego ariko umupira Mugisha Francois yateye ukurwamo na Onyango.

Uko iminota yicumaga niko abakinnyi ba Mamelodi Sundowns barushagaho gushaka n’ingoga igitego baza no guhirwa ku munota wa 34 ku mupira wari uvuye muri koruneli itewe na Tau wagoye cyane Rayon Sports maze , Wayne Arendse atsinda icya mbere.

Kugera kuri uyu munota, Rayon Sports yasabwaga gutsinda igitego kimwe ikirinda kwinjizwa ikindi igahita ikomeza. Ntibyayikundiye kuko nubwo yakomeje guhererekanya neza hagati mu kibuga ku ruhande rwa Pierrot, Mugisha na Yannick ndetse na Rutanga wabaga yazamutse gutanga umusanzu mu busatirizi.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye ishaka kwishyura, Hussein Tshabalala agerageza ishoti umunyezamu Denis Onyango arikuramo.

Rayon Sports yaje kwinjizwa igitego cya kabiri ku munota wa 56 ubwo Subusiso Vilakazi yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Gaston Sirino nabwo ku mupira bari bahererekanyije uvuye muri Koloneri, Sirino awuteye Bakame ananirwa kuwufata neza, usongwamo na Vilakazi.

Umutoza Ivan yahise akora impinduka akuramo Mugisha François asimburwa na Muhire Kevin kugira ngo badakomeza gusatirwa bidatinze anakuramo myugariro Nyandwi Saddam yinjiza rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Rayon Sports yakomeje kugerageza yotsa igitutu izamu rya Onyango bituma umutoza akora impinduka akuramo Sirino Gaston yinjiza Oupa Manyisa bidatinze akuramo Subisiso Vilakazi asimburwa na Ngoma.

Rayon Sports yarangije ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 90, Caleb yahawe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye yakoreye umukinnyi wa Mamelodi amuturutse inyuma.

Mamelodi Sundowns yakomeje gucunga neza iminota ya nyuma y’umukino ntiyinjizwa igitego nubwoyasaga n’iyamaze kwizera gukomeza kuko Rayon Sports yasabwaga gutsinda bibiriumukino urangira gutyo.

Mamelodi yahise yinjira mu matsinda ya Total CAF Champions League, Rayon Sports yo ihita yerekeza muri Total CAF Confeferation Cup aho izahura n’imwe mu makipe yageze muri 1/8 yayisezerera ikajya mu matsinda.

Bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Vilakazi...Umuri inyuma ni Wayne Arendse watsinze icya mbere

Amakipe yakomeje mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Champions League:

KCCA (Uganda), Mamelodi Sundowns (South Africa), Difaa El Jadidi (Morocco), Zesco (Zambia), AS Togo (Togo), Etoile du Sahel (Tunisia), Esperance (Tunisia), ES Setif (Algeria), Primeiro de Agosto (Angola), TP Mazembe (DR Congo), Township Rollers (Botswana), Horoya (Guinea), MC Alger (Algeria), Al Ahly (Egypt), Wydad (Morocco), Mbabane Swallows (Swaziland).

Amakipe Rayon Sports ishobora gutomboramo:

CR Belouizdad (Algeria)
USM Alger (Algeria)
CARA Brazzaville (Congo Brazzaville)
CS La Mancha (Congo Brazzaville)
Al-Masry (Egypt)
Deportivo Niefang (Equatorial Guinea )
Welayta Dicha (Ethiopia)
Fosa Juniors (Madagascar)
Djoliba (Mali)
Raja Casablanca (Morocco)
RS Berkane (Morocco)
Costa do Sol (Mozambique)
Akwa United (Nigeria )
Enyimba (Nigeria )
Al-Hilal Al-Ubayyid (Sudan)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo