’The Ramjaane Foundation’ yateguye irushanwa ry’abana bari mu biruhuko (AMAFOTO)

Ramjaane Joshua Niyoyita wamamaye ubwo yari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru mu Rwanda yateguye amarushanwa y’abana mu kiruhuko Atawale Summer Tournament ritegurwa n’umuryango wa Ramjaane Foundation kubufatanye na Atawale International Ministry.

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru riri kuba ku inshuro ya 2 rihuza amakipe y’abato (academy) bari munsi y’imyaka 18.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Victory Football Academy yasezereye ikipe y’Ingabo Football Academy nyuma yaho ikipe ya New Generation ikuramo ikipe y’Inyange Football Academy kuri Penaliti birangira zikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hazaba umukino wa nyuma ukazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3.

Ramjaane Foundation na Atawale International Ministries ni imiryango yombi yatangijwe n’umunyarwenya akaba na Pastor Ramjaane Joshua usigaye uba muri Amerika muri Leta ya Texas. Iyi mikino igamije gufasha abana muri ibi bihe by’ibiruhuko aho mbere y’umukino habanza inyigisho z’uburere mboneragihugu, bagakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge ndetse bagahabwa ubutumwa bwiza bwa Kristo . Ni amarushanwa azakomeza kuba ngarukamwaka.

Victory Football Academy yishimira kugera ku mukino wa nyuma itsinze Ingabo Football Academy 3-0

New Generation nayo yageze ku mukino wa nyuma ikomeje kuri Penaliti

Arnaurd Ntamvutsa, uhagarariye Atawale International Ministries mu Rwanda

Ramjaane watangije Atawale International Ministries aganiriza abana bitabiriye iri rushanwa

Ramjaane yatanze inyigisho z’uburere mboneragihugu, abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge ndetse abaha n’ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu

Nyuma yo kwishimira iyi mikino, Fuadi yemereye abana imipira yo gukina

Umunyamakuru Fuadi yahereje Ramjaane, agira abana inama mu mpano yabo

Abana bagaragaje impano zidasanzwe bafata ifoto na Ramjaane ndetse na Fuadi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo