Igitaramo Rwanda Rebirth Celebration, The Ben yari ategerejwemo na benshi yabagaragarije ko ashoboye kandi kuririmba atari ibyo yinginga mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye imwe ku yindi afatanije n’abari bateraniye muri BK Arena.
Ni igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022. Umuhanzi w’imena yari The Ben, gusa yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye nka Bushali, Bwiza, Marina n’abandi.
Ku isaha ya saa tanu ni bwo Symphony Band yatangiye gushyushya ibyuma hitegurwa umuhanzi nyirizina The Ben, nabo babanza kukanyuzaho banumva ko bivuga neza hari ku isaha ya saa 23:14.
Ku isaha ya saa 23:20, Luckman Nzeyimana yavuze ibigwi The Ben yunganiwe na Mc wahamagaye Tiger B ku rubyiniro. Yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane agaragiwe n’abasore n’inkumi bambaye umukara n’abaririmbyi bambaye ibyera.
Saa 23:25 ni bwo The Ben yatangiye kuririmba indirimbo ye "Habibi" ajyanirana n’ibihumbi byari biteraniye muri Arena.
Yakurikijeho izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo "Ntacyadutanya" yakoranye na Princess Priscillah, "Roho Yanjye" na "Lose Control" yakoranye na Meddy.
Yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo n’izo yahereyeho, ageze ku ndirimbo "Ko Nahindutse" biba ibindi kuko yayiririmbye mu buryo bunyuranye n’uburyo isanzwemo ariko bunogeye amatwi.
Ku isaha ya saa 23:55 yasabye abanyabirori gushimira Perezida Paul Kagame n’impundu nyinshi baramukundira barabikora. Yahise akurikizaho indirimbo ye "Wigenda".
Saa 00:08 The Ben yafashe umwanya asaba abantu gucana urumuri rwa telefone zabo agiye kuririmba indirimbo "Ndaje" ababwira ko ari isengesho.
Indirimbo "Thank You" na "Why" nizo zahize izindi mu kwishimirwa cyane nubwo bigoye kuvuga indirimbo itanyuze abari bitabiriye igitaramo cya The Ben.
Pamella byari byitezwe ko aza kugaragara ku rubyiniro ntiyahageze ariko iri zina ryavuzwe kenshi riratumbagizwa.
Andi mafoto menshi y’iki gitaramo ni mu nkuru yacu itaha
PHOTO: Renzaho Christophe