Ten Hag yagizwe umutoza mushya wa Manchester United

Umuholandi Erik Ten Hag utoza Ajax y’iwabo, yatangajwe nk’umutoza mushya wa Manchester United guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Manchester United yatangaje ko Ten Hag azayibera umutoza mukuru mu myaka itatu ishobora kongerwaho umwe.

Ralf Rangnick uri gutoza iyi kipe ubu nyuma yo gusimbura Ole Gunnar Solskjaer wirukanywe mu Ugushyingo, azakomeza kuyibamo ariko ari mu bashinzwe gukorana bya hafi n’abatoza.

Ten Hag w’imyaka 52, yabaye umutoza wa gatanu uhawe akazi ko gutoza Manchester United nyuma y’igenda rya Sir Alex Ferguson mu 2013.

Yagize ati "Ni iby’agaciro kugirwa umutoza wa Manchester United kandi niteguye ibiri imbere."

Yongeyeho ko azi amateka y’iyi kipe y’ubukombe n’ishyaka ry’abafana ndetse ko yiteguye kuyiteza imbere ikagera ku byo abafana bakwiye.

Kuri ubu, Manchester United iri ku mwanya wa gatandatu muri Premier League, isigaje imikino itanu mu gihe irushwa amanota atatu na Tottenham ya kane.

Ajax yatozaga iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’Abaholandi, Eredivisie, irusha amanota ane PSV Eindhoven mu gihe hasigaye imikino itanu. Gusa, iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu n’abo bakeba.

Nk’umutoza wa Ajax kuva mu Ukuboza 2017, Ten Hag yayifashije kwegukana ibikombe bya Shampiyona n’iby’Igihugu inshuro ebyiri mu 2018/19 na 2020/21.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo