#TdRwanda23: Forzza ihemba umunyarwanda witwaye neza, ikomeje kuhacana umucyo (AMAFOTO)

Kompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino [betting], Forzza Bet Rwanda ikomeje gushyushya no gususurutsa abakurikirana isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023 ari nako bahemba umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza kuri buri gace.

Iyo uri ku muhanda, ntiwayoberwa ko aba Forzza Bet batambutse cyane ko bafite aba DJ babizobereyemo barimo DJ Bissosso na DJ Jab ndetse n’abashyushyarugamba banyuranye barimo na Gitego umaze kubaka izina mu Rwanda.

Uretse kugenda bagusobanurira ibijyanye na Forzza Bet, bananyuzamo bakaganiriza abo batambutseho ku muhanda bakabafasha kuryoherwa n’iri siganwa ari nako inkumi za Forzza nazo zigenda zinyura mu bantu mu gihe bahagaze, bakababwira ibyiza bya Forzza Bet nko kuba ariyo ifite ibikubo biri hejuru muri Betting, muri company zikorera mu Rwanda.

Abanyarwanda bamaze guhembwa na Forzza muri Tour du Rwanda ya 2023:

1.Mugisha Moise (Team Rwanda)

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 ubwo hakinwaga agace ka bere ka Tour du Rwanda ya 2023, Mugisha Moise niwe wabimburiye abandi banyarwanda kwambara umwambaro wa Forzza, umwambaro uhabwa umukinnyi w’umunyarwanda uba uhagaze neza ku rutonde rusange (General Classification) kuko Umwongereza Vernon Ethan w’ikipe ya Soudal Quick Step niwe wari watwaye iyi Etape.

Mugisha ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wabashije gutwara Etape muri Tour du Rwanda iri ku gipimo cya 2.1 (Yabikoze ku gace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2022), Etape ya mbere y’uyu mwaka yayisoje ari ku mwanya wa 21 mu ntera ya kilometero ya 115.6.

Mugisha kandi yatwaye Grand Prix Chantal Biya ya 2020 anatwara Tour du Cameroun ya 2022.

2. Muhoza Eric

Muhoza Eric, umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu gihugu cy’u Budage aheruka gusinyira amasezerano y’umwaka umwe, kuri ubu niwe munyarwanda umaze kwambara umwambaro wa Forzza inshuro ebyiri zikurikiranya muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Kuwa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023 ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Muhoza Eric niwe munyarwanda wabashije kuza hafi ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 27 ariko anganya ibihe na Vernon Ethan wari wambaye umwenda w’umuhondo mu ntera ya kilometero 132.9 mu rugendo rwa Kigali-Gisagara.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda, Muhoza Eric niwe wongeye kwambara umwenda wa Forzza uhabwa umukinnyi w’umunyarwanda uhagaze neza kuko nyuma y’aka gace katwawe na Henok Mulueberhan (Erythrea, Green Project) akanambara umwenda w’umuhondo, Muhoza yamuje inyuma asigwa amasegonda 11.

Muhoza w’imyaka 21 y’amavuko yabaye mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’iwabo mu karere ka Rwamagana aho yazamukiye mbere yo kujya mu ikipe y’abakinnyi ba Academy ya “Adrien Niyonshuti Cycling Academy” kuri ubu akinira ikipe ya Bike Aid mu Budage, ikipe yamushimye nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda ebyiri ziheruka (2021 na 2022).

Ibyo wamenya kuri Forzza Bet

Forzza Bet ni Kompanyi yafashije abaturarwanda kubona aho bategera imikino yose, ikaba ifite ibikubo biri hejuru kurenza ahandi kandi ikaba inatanga amahirwe yo gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.

Uretse kuba ikorera kuri internet, Forzza Bet Rwanda igira amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire amahirwe yo gutega ku mikino bifuza.

Kuri ubu, iyi kompanyi ifite amashami 21 agenda yiyongera buri munsi. Ayo arimo irya Gikondo, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro, Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Petite Barrière na Mahoko, Kayonza, Rwamagana, Byahi, Tumba, Nyamata na Huye ishami ryo mu Mujyi ryaje rihasanga iryo mu Irango.

Forzza Bet Rwanda ifite umwihariko wa za screens kabuhariwe nyinshi kandi zicyeye (HD) zerekana imipira kandi zikanafasha kureba aho imikino igeze kuri Live byose bikabera muri Salle nini nziza zifite umwuka mwiza kandi zifite n’utumashini twabugenewe two gutegeraho aho haba hari n’amakarita umukiliya yifashisha akora intego ye haba kuri izo mashini, haba kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye yibereye mu rugo byose bigakorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva mu bushomeri cyane cyane abakiri urubyiruko , Forzza Bet Rwanda yahaye akazi abakozi barenga 150 ndetse ubuyobozi bwayo buhamya ko bazakomeza kwiyongera bitewe n’uko amashami yabo yiyongera.

Amabara ya Forzza ariranga

MC Gitego agenda abwira abantu ibya Forzza ariko anabashyushya ngo baryoherwe na Tour du Rwanda ya 2023

Forzza Bet yatoranyije abahanga mu kukwereka uko urugendo ruba rwagenze,...uyu ni Omario ushinzwe gufata amashusho. Iyo agace karangiye, unyarukiye ku mbuga nkoranyambaga za Forzza wareba amashusho afatanywe ubuhanga aba yafashe

Ku muhanda biba ari ibirori...Forzza Bet ikora byose ngo wowe uri gukurikirana iri siganwa ususuruke

Mwiseneza Olivier bahimba Namlo ukuriye ishami ry’ubucuruzi muri Forzza Bet

Bamwe mu bayobozi muri iyi kompanyi nabo baba bahibereye

Aba bose, uwo wakwegera, yakubwira ibyiza bya Forzza Bet

Yanze gucikwa n’ibirori bitangwa na Forzza araza barafatanya

Desire Niyitanga aba akurikirana buri kimwe

Forzza igira imvugo igira iti " Forzza ni iyawe, Forzza ni iyanjye"

Agace ka Kigali- Gisagara, Muhoza Eric niwe wahembwe na Forzza nk’umunyarwanda wahize abandi, ...umukoze mu ntoki ni Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet Rwanda, Rutayisire Eric

Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome na we ntakuntu atari guha ikaze Forzza mu karere ayoboye

Uwizeye Sandrine ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Forzza Bet Rwanda

Ikitabuze muri Forzza ni umuziki...Bissosso aba yabucyereye

DJ Jap na we agahita aza kumwakira

David Bayingana wa B&B FM-Umwezi na we akoresha Forzza Bet kandi ngo arayigushimiye nawe

Ingendo nziza nk’iyi n’inseko izira imbereka, biba bisobanura ko nta yindi company ya Bett mu Rwanda ukwiriye kwizera no kugana atari Forzza Bet

Na we arabyemeza ati " Turi aba mbere"

Muhoza Eric yongeye kwegukana iki gihembo ku nshuro ya kabiri yikurikiranya...i bumoso bwe (i buryo ku ifoto) hari Rutayisire Adore Robert ushinzwe ibikorwa muri Forzza Bet( operations manager)

Abanyamakuru nabo baba babucyereye....Bati " Tubwire, ntubona ko Forzza imaze imyaka ibiri gusa muri Tour du Rwanda ikaba itangiye guhemba umukinnyi mwiza w’umunyarwanda, ari ibintu bizamura impano z’abanyarwanda bikanakundisha uyu mukino abakiri bato ?

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo