Rutahizamu w’Umurundi Shabani Hussein ’Tchabalala’ yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri AS Kigali aho azageza mu 2024 ayikinira.
Tchabalala watsinze ibitego 15 muri Shampiyona ya 2021/22, yari yarasoje amasezerano ndetse yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda no hanze.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022, AS Kigali yatangaje ko uyu mukinnyi wayigezemo mu 2020, azayikinira indi myaka ibiri.
Tshabassssssss 2024 🥰
Here to stay👊
We’re delighted to confirm that @officialtshabalala11 has extended his contract at the Club#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/nyOufznRsd— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 30, 2022
Shabani Hussein Tchabalala wageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2016, aguzwe na Amagaju FC, yakiniye Rayon Sports mu 2018 ndetse yari umwe mu bakinyi bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Nyuma yaho yaguzwe na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo, ahava yerekeza muri Ethiopian Coffee Sports Club muri Mutarama 2019.
Mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yakiniye Bugesera FC ayitsindira ibitego 13.
Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi AS Kigali izagenderaho mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup izahagarariramo u Rwanda.
Indi nkuru wasoma: AS Kigali yaguze abandi banyamahanga batatu
/B_ART_COM>