Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yabaye uwa mbere ku isi mu gusiganwa intera ndende mu bagabo muri shampiyona y’isi y’amagare irangiye kuri iki cyumweru nyuma y’iminsi umunani ibera i Kigali mu Rwanda.

Abasiganwa barenga 160 bo mu bihugu birenga 50 ni bo batangiye iri siganwa rya kilometero 267. Abagera kuri 30 gusa ni bo babashije kurisoza.

Kubera imiterere ya Kigali irimo imisozi inzobere muri uyu mukino zivuga ko iyi shampiyona y’isi yahabereye ari imwe mu zikomeye cyane zabayeho mu mateka.

Pogačar w’imyaka 27, yasize abandi bose akoresheje amasaha 6:21:20 yicaye ku igare anyonga, yagendeye ku muvuduko rusange wa 42Km/h.

Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Pogačar atwaye iri siganwa, nyuma y’iryo yegukanye nk’iri umwaka ushize ryabereye i Zurich mu Busuwisi.

Ku gutsinda iri siganwa bwa mbere ribereye muri Afurika, Tadej Pogačar yagize ati: "Ntibisanzwe, byari urugendo rurerure kuza hano ariko byabaye ibihe byiza bihebuje hano. Reka mvuge ko cyari icyumweru cyiza".

Umubiligi Remco Evenepoel ni we waje ku mwanya wa kabiri umunota umwe n’amasegonda 28 inyuma ya Pogačar.

Naho umwanya wa gatatu wafashwe na Ben Healy wo muri Ireland waje iminota ibiri n’amasegonda 16 nyuma ya Pogačar.

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier ni we munyafurika wenyine wabashije gusoza iri siganwa nubwo bwari ubwa mbere Afurika yari igize abakinnyi benshi batangiye isiganwa ry’isi.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi batanu;

  • Shemu Nsengiyumva
  • Eric Muhoza
  • Vainqueur Masengesho
  • Patrick Byukusenge
  • Eric Nkundabera

Ni yo kipe nini mu bagabo u Rwanda rwigeze rujyana muri shampiyona y’isi, gusa aba bose nta numwe wabashije kurangiza iri siganwa ryarebwe n’abantu benshi cyane ku mihanda.

Impuzamashyirahamwe y’amagare ku isi (UCI) yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni imwe bagiye ku mihanda muri Kigali kureba iyi shampiyona.

Abasesenguzi b’umukino w’amagare bavuga ko uburyo abantu bitabiriye kureba iri siganwa, rimaze imyaka hafi 100 riba buri mwaka, batigeze babibona ahandi hose ryabereye mbere.

Shampiyona y’isi y’amagare umwaka utaha izabera i Montreal muri Canada.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo