Super Cup: Mu maso ya Minisitiri Uwacu, umuriro wabuze ubugira 2, bihagarika umukino

Mbere y’iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire cy’umukino wa Super Cup uri wahuzaga APR FC na Rayon Sports bahatanira igikombe cya Super Cup, umuriro wabuze inshuro 2, bihagarika umukino burundu wanitabiriwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017, ukinirwa kuri Stade ya Rubavu guhera ku isaha ya saa kumi n’ibyiri na cumi n’itanu z’umugoroba.

Bijya gutangira umuriro watindije umukino ho iminota 20 kuko umukino wagomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba watinze gutangira kuko abakinnyi binjiye mu kibuga ahaga ku isaha ya saa kuni n’ebyiri na makumyabiri.

Ubwo igice cya mbere cyajyaga kurangira, umuriro wabuze muri Stade yose, abafana batangira kuririmba ko Nzamwita Degaule ariwe uwuzimije. Rayon Sports niyo yari imbere n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34 ku ishoti yatereye mu ntambwe nka 12.

Ku nshuro ya kabiri, umuriro wabuze umukino ugeze ku munota wa 63 ,hashize umunota umwe gusa Pierrot amaze gutsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports, abafana bongera kuririmba ngo’Degaule wabo arabizimije’

Si ubwa mbere bibaho kuko mu byumweru 2 bishize ubwo kuri iyi stade haberaga igikombe cyateguwe n’Akarere ka Rubavu bise’ Instinzi Cup’ , nabwo umukino wanyuma watinze gutangira kubera ikibazo cy’umuriro. Ni umukino wahuzaga AS Kigali na APR FC. Igikombe cyegukanywe na AS Kigali.

Hategerejwe iminota igera kuri 40 umuriro utaragaruka mbere y’uko abasifuzi bafata umwanzuro ko umukino uhagaritswe. Ntihahise hatangazwa ikindi cyemezo cyerekeye isubirwamo ry’uyu mukino.

Abafana ku mpande zombi bari babukereye ndetse bageze muri Stade hakiri kare

Minisitiri Uwacu Julienne ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu mukino

Minisitiri Uwacu Julienne asuhuza abakinnyi mbere y’uko umukino utangira

11 APR FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Diarra yari yongeye guhangana Rugwiro Herve bahoze bahangana mbere y’uko Diarra yerekejeza muri DCMP

Diarra mbere y’uko atera ishoti ryavuyemo igitego

Diarra yishimira igitego

Ku munota wa 38, Amran wa APR FC yahawe ikarita itukura kubwo gukubita umutwe myugariro Manzi Thierry

Ubwo umuriro waburaga, abafana bahise bacana telefone zabo ngendanwa

Nubwo kitatanzwe ariko igikombe cyari cyagejejwe kuri Stade ya Rubavu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo