Sunrise FC y’i Nyagatare yamaze gusinyisha abakinnyi babiri; Mbogo Ali n’Umunya-Liberia Herron Berrian Scarla, bombi bakiniraga Gasogi United.
Mbogo Ali ukina mu mutima w’ubwugarizi na Herron Berrian ukina hagati mu kibuga, bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Sunrise FC itozwa na Seninga Innocent, ikomeje kwiyubaka nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mpera z’ukwezi gushize ndetse izakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Iyi kipe iherutse kandi kongerera amasezerano abakinnyi yazamukanye na bo barimo Kapiteni wayo, Uwambazimana Léon uzwi nka Kawunga, akaba akina mu kibuga hagati.
Abandi bongerewe amasezerano ni ba myugariro Nzayisenga jean d’Amour ‘Meya’ na Nzabonimana Prosper .
Sunrise FC yari imaze umwaka umwe mu Cyiciro cya Kabiri mbere yo kongera kuzamuka.
Irakina umukino wa gicuti na APR FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga, saa Cyenda hatahwa Stade ya Nyagatare yuzuye mu 2019 nyuma yo kuyemererwa na Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017.
Mbogo Ali na Herron Berrian Scarla ni abakinnyi bashya ba Sunrise FC y’i Nyagatare
/B_ART_COM>