Sugira yasubiriye Gasogi United

Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma

Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri wabereye kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yatsindiwemo na Rutsiro kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Rayon Sports yamaze iminota myinshi y’igice cya mbere yihariye umukino, aho yaje no gutsinda ibitego bibiri byari byattsinzwe na Nishimwe Blaise ndetse na Drissa Dagnogo, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habaga habayeho kurarira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Muhire Kevin yari yongeye gukinira Rayon Sports
Igice cya kabiri kigitangira, Drissa Dagnogo yaje gusimburwa na Sugira Ernest wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma umutoza aza no gukora izindi mpinduka aho Muhire Kevin yasimbuwe na Niyonkuru Sadjati, naho Ciza Hussein asimburwa na Sekamana Maxime.

Nyuma yo gusatirana ku mpanze zombi , umusifuzi yaje kongeraho iminota ine, Rayon Sports iza kubona igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Sugira Ernest n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

Amafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo