Sugira na Januzaj basubiye muri The Winners yabareze bishimana n’abana bari kurizamukiramo [AMAFOTO]

Sugira Erneste ukinira APR FC na Mucyo Fred bakunda kwita Januzaj ukinira Etincelles FC ni bamwe mu bakinnyi bari basubiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center bakorana imyitozo n’abana nabo bari kuryigishirizwamo umupira, bishimisha cyane abo bana babafatiraho urugero.

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 nibwo abo bakinnyi bari berekeje mu Karere ka Muhanga kuri Stade yaho aho iri shuri ritoreza abana. Abandi bakinnyi bamwe barikuriyemo ntibabashije kwitabira iyi myitozo kubera imikino ya Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Uretse Sugira na Januzaj , hari kandi abandi bakinnyi 8 barizamukiyemo ubu bakinira Intare FA, hari abandi bakinnyi bakinira AS Muhanga nabo bazamukiye muri The Winners ndetse na Cyubahiro ubu uri mu ishuri rya Isonga FA.

Mugisha Ndoli na Amri Khan nibo batoza bakoreshaga imyitozo . Abo batoza nabo batangiye batoza muri The winners ariko baza kwerekeza muri Intare FA ya APR FC.

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite abana 170 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 7 kugeza kuri 12 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 12 kugeza munsi ya 15 , kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu .

Kuri iki Cyumweru, abazamukiye muri iri shuri bakoranye imyitozo inyuranye n’ibyiciro binyuranye by’abana. Ni ibintu byishimiwe n’abana cyane, cyane cyane gukinana na Sugira Erneste basanzwe bareba kuri za Televiziyo.

Nyuma y’iyi myitozo , Sugira Erneste yatangarije Rwandamagazine.com ko bari bagarutse ahabareze mu rwego rwo gutera akanyabugabo abana bakiri bato.

Sugira ati " Twaje ku ivuko mu rwego kwereka abana bo muri aka Cademy ka The Winners ko amarembo afunguye kuri bo, mu nziza izo arizo zose ,haba mu guca muri AS Muhanga cyangwa ahandi hose bitewe n’uko babonye impano yawe. "

Yunzemo ati " Nkatwe twanyuze muri AS Muhanga tugenda tuzamuka mu yandi makipe akomeye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kugera ku miryango y’ikipe y’igihugu. Twagira ngo tubumvishe ko nabo bishoboka kuko natwe ntacyo twahaye Imana kugira ngo tugere aho ngaho. Ni impano y’umupira gusa twari dufite nkuko nabo bayifite. Twahanyuze nkuko nabo bari kuhanyura bakiri bato. Ni ukubakangurira kugira ngo biremo icyizere cy’ejo hazaza mu mupira w’amaguru."

Iyo ubajije Sugira Erneste icyo atekereza iyo abonye abana bakiri bato bakina umupira aho na we yakuriye , asubiza muri aya magambo " Iyo ugarutse ahantu nk’aha kandi warahanyuze utazwi n’umuntu n’umwe ariko ukaza kuba ikirangirire wenda niko navuga nubwo atari cyane, ukamenywa na bose, uba wumva ari ibintu bishimishije cyane ndetse n’ukubonye akiri muri iyi myaka ahita abona ko byose bishoboka. Ni ibintu byiza cyane ku mukinnyi ukuri muto."

Avuga inama agira abana bakiri bato nk’aba, Sugira agira ati " Icyo nababwira ni ukwiremamo icyizere, gukora n’imbaraga mu kazi kuko umupira usaba imbaraga n’ubushake kugira ngo byose bigende neza."

Nshimiyimana David, Perezida wa The Winners yavuze ko ubu bafite igitabo gifite Pages zigera kuri 30 zerekeye abakinnyi bayinyuzemo n’ibikorwa yakoze mu myaka 10 ishize ishinzwe. Ikindi bari gukora muri iki gihe ngo ni ugushyiraho igenamigambi y’ibikorwa bateganya mu gihe kizaza kugira ngo ribe ishuri rizamura abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Ati " Abana ba The Winners bari ku rwego rwo hejuru kuko ibikorwa birivugira. Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yari iri muri Tanzania , twari dufitemo abana 6 . Urumva ni igikorwa gikomeye kandi n’ubundi dukomeje kuzamura izindi."

David yakomeje avuga ko bakomeza gukina amarushanwa anyuranye kandi bakegukana ibikombe.

David ashimira cyane abakinnyi banyura muri The Winners ko bagira igihe bakibuka aho banyuze.

Ati " Urabona ko baba bibutse aho banyuze , bakibuka ko hari icyo habafashije kugira ngo bagere kubyo baba bamaze kugeraho. Ni byiza kandi turabibashimira ko bakomeza kudufasha bitewe n’ubushobozi bwabo."

The Winners Football Training Center yashinzwe muri 2008

Abana bishimiye guhura na bakuru babo baciye muri The Winners ariko bakaba barateye indi ntambwe

Kagimbura Jean de Dieu , Umunyamabanga mukuru akaba n’ umuvugizi wa The Winners FTC

Abana bishimiye gusuhuzanya na Sugira Erneste

The Winners FTC irimo ingeri zose kuva ku bakiri bato kuzamura

Ni ikipe ifite abatoza banyuranye batoza abana

Hatorezwa abana ubona bafite ubuhanga bwihariye mu kurinda izamu

Nibo banyezamu b’ejo hazaza

Mucyo Fred bakunda kwita Januzaj ukinira Etincelles FC ni umwe mu bazamukiye muri iri shuri, aca muri AS Muhanga na APR FC

Mugisha Ndoli , umutoza wungirije muri Intare Football Academie ya APR FC niwe wakoreshaga imyitozo...Mbere yo kwerekeza muri APR FA , na we yabanje gutoza muri The Winners

Cyubahiro ubarizwa mu Isonga FA na we ni umwe mu bazamukiye muri The Winners

Nshimiyimana David, Perezida wa The Winners FTC...imyenda ya Tottenham Hotspur ni iyo bahabwa n’umuterankunga ukorana n’iyo kipe yo mu Bwongereza

Sugira yakinnye n’abana bakiri bato birabashimisha cyane

Abakinnyi ba Intare FA bakuriye muri iri shuri bitabiriye iyi myitozo bakoranye n’aba bana

Abakinnyi bo muri AS Muhanga bazamukiye muri The Winners

Sugira na Januzaj nabo banyuze muri AS Muhanga

Uhereye i bumoso : Nshimiyimana David, Perezida wa The Winners FTC, Olivier ushinzwe icungamutungo na Daniel Johnson Edward ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tottenham Hotspurs akaba yarahisemo gutangira gukorana na The Winners FTC mu kwamamaza ibikorwa

Komite nyobozi ya The winners ,abatoza abana n’abahaciye bari mu Ntare FA academy bafashe Ifoto y’urwibutso na Sugira hamwe na Januzaj

Amri Khan (hagati) yahoze ari umutoza w’abanyezamu ba The Winners FTC ariko ubu atoza muri Intare FA

Nshimirimana David ashimira abakinnyi bazamukira muri iri shuri ko batajya bibagirwa kuza kureba barumuna babo uko bameze no kubatera akanyabugabo

Abana bishimiye guhura n’abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere nabo baciye mu ishuri bari kwigishirizwamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kalaha

    Byiza cyane ndabona iri shuri ryihagazeho n’abandi nibarebereho

    - 20/03/2019 - 18:55
Tanga Igitekerezo