Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël, yavuze ko Stade ya Huye izongerwamo indi myanya ibihumbi 2100 ndetse ikazasakarwa mu minsi iri imbere.
Kuri ubu, u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi Stade ya Huye ifite imyanya 7900, igere ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga irimo n’iyo Amavubi azakira mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.
Ikiganiro Ishusho y’Icyumweru cya Televiziyo y’Igihugu cyo ku wa 5 Kamena 2021 cyagarutse ku bijyanye no kuba u Rwanda rugiye kwakiririra Sénégal i Dakar kubera kutagira stade iri ku rwego rwifuzwa, nyamara umukino wari kubera i Huye.
Cyari cyatumiwemo abarimo Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Nsanzineza Noël n’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais.
Mu byasobanuwe harimo ko kwakira umukino i Dakar k’u Rwanda nta kibazo kirimo kuko ubwumvikane bwabayeho bukubiyemo ko Sénégal na yo izaza gukinira i Huye muri Werurwe 2023.
Muri iki kiganiro, Nsanzineza Noël uyobora RHA yavuze ko imirimo yo gushyira Stade ya Huye ku rwego rwifuzwa igeze kuri 90% ariko bateganya kuzongeramo indi myanya 2100 ndetse ikaba yasakarwa.
Ati “Hari ibirimo gukorwayo, navuga ko imirimo igeze kuri 90%, nk’uko Gervais [Munyanziza ushinzwe Siporo muri MINISPORTS] yari abivuze, muri uku kwezi muraza kubona ko ibyagombaga gukorwa byakozwe. Gusa, hari ikindi gice kizaza nyuma kitakorwa muri iki gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu, cyo kuzayisakara no kongeraho imyanya igera ku 2100 kuri rwa ruhande rureba ku i Taba.”
“Inyigo irimo kubigaragaza ku buryo hazongerwaho imyanya tukagira myinshi noneho tukareba niba bashobora kutwemerera kuba twayisakara yose. Ibyo birimo gukorwa.”
Yongeyeho ko mu gihe iyo myanya itarongerwamo ndetse ngo Stade ya Huye isakarwe, bitazabuza ko Amavubi ahakirira imikino itandukanye guhera k’uwa Bénin muri Nzeri.
Ati “Ni byiza kuyigira, ariko twabikora twitonze. Bari batwemereye [CAF] ko tubereka ko birimo gukorwa, hari inyigo ndetse tukanabereka igihe bizakorerwa.”
Mu byatindije imirimo kuri Stade ya Huye bigatuma umukino wa Sénégal wari kuhabera ujyanwa i Dakar, Nsanzineza yavuze ko habayemo ikibazo cy’intebe zazanwe n’indege mu byiciro bibiri ndetse imirimo ikaba yari yatangiye muri Mata [ku wa 23 ] uyu mwaka.
Abajijwe icyatumye imirimo yo gushaka stade yujuje ibisabwa idakorerwa igihe, uyu muyobozi yavuze ko bari babanje gushakira igisubizo kuri Stade ya Kigali [Nyamirambo] ariko nyuma basanga ibigomba kuyikorwaho ntaho bitaniye no gusenya byose.
Ati “Ntabwo twahakana ko hatabayemo intege nke. Tukibona ibaruwa mu kwa Kane [2021], iyo duhita dushyira imbaraga kuri Stade ya Huye yari kuba yarihuse ndetse ikibigaragaza ni uko aho tuyitangiriye imirimo yarihuse kandi igeze ku kigero gishimishije.”
“Intege nke mu by’ukuri zabayeho mu mpande zitandukanye, wari uvuze iby’ingengo y’imari, no kumenya icyemezo dukwiye gufata. Twamaze igihe tuzi ko Stade ya Nyamirambo ari yo gisubizo, ingufu aba ari ho zijya , biza kutugaragariza ko bidashoboka ko washyiraho intebe ngo ube ugikemuye [ikibazo cyo kwicara kw’abafana].”
Uyu muyobozi yashimangiye ko byababereye isomo ryo gushaka uburyo bakubaka ibikorwaremezo bishobora kumara igihe biri ku rwego rwifuzwa.
Aha ni ho yavuze ko uretse Stade ya Huye n’iya Kigali zizubakwa neza zikajya ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, Stade Amahoro iri kuvugurwa, izuzura mu 2024 iri ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 mu gihe iya Nyanza izubakwa ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20.
Hateganyijwe ko imirimo iri gukorwa kuri Stade ya Huye izatwara miliyari 10 Frw.
Stade Huye isanzwe ifite igice gito gisakaye
Iyi stade iri kuvugururwa kugira ngo izongere kwakira imikino muri Nzeri, biteganyijwe ko izongerwamo indi myanya 2100 ndetse ikanasakarwa