Stade 16 zizakinirwaho Igikombe cy’Isi cya 2026 zamenyekanye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara stade 16 zizakinirwamo imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique muri 2026.

Imijyi 16 ni yo yatoranyijwe muri 22 yashoboraga gutoranywamo izakira Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere kuva mu wa 1994, na Mexique yacyegukanye mu wa 1970 na 1986.

Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026 ni cyo cya mbere kizakinwa n’amakipe 46, ndetse kikaba icya mbere kizabera mu bihugu bitatu bitandukanye.

Stade 11 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatoranyijwe, zose zisanzwe zikinirwaho n’amakipe yo muri NFL ndetse zirimo SoFi Stadium yakiniweho Super Bowl y’uyu mwaka.

Azteca Stadium yo muri Mexique igiye gukinirwaho Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu.

Imijyi 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoranyijwe ni Seattle, San Francisco, Los Angeles, Kansas City, Dallas, Atlanta, Houston, Boston, Philadelphia, Miami na New York / New Jersey.

Imijyi itatu yo muri Mexique ni Guadalajara, Monterrey na Mexico City mu gihe iyo muri Canada ari Vancouver na Toronto.

Ubusabe bwo guhuriza hamwe kw’imijyi ya Washington DC na Baltimore, Maryland, ni bumwe mu batahawe agaciro kimwe n’ubwa Cincinnati, Denver, Nashville, Orlando na Edmonton.

Pasadena Rose Bowl y’i Los Angeles yakiniweho umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu 1994 ntiyatoranyijwe mu zizakinirwaho imikino yo mu 2026.

Stade 16 zizakinirwaho Igikombe cy’Isi cya 2026:

  • Atlanta - Mercedes-Benz Stadium
  • Boston - Gillette Stadium
  • Dallas - AT&T Stadium
  • Guadalajara - Estadio Akron
  • Houston - NRG Stadium
  • Kansas City - Arrowhead Stadium
  • Los Angeles - SoFi Stadium
  • Mexico City - Estadio Azteca
  • Miami - Hard Rock Stadium
  • Monterrey - Estadio BBVA
  • New York/New Jersey - MetLife Stadium
  • Philadelphia - Lincoln Financial Field
  • San Francisco Bay Area - Levi’s Stadium
  • Seattle - Lumen Field
  • Toronto - BMO Field
  • Vancouver - BC Place
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo