Sports Land ni iduka ricuruza ibikoresho bya Siporo by’ubwoko bwose kandi ku giciro buri wese yibonamo.
Iri duka riherereye ku Muhima hafi y’Iposita ku muhanda ujya Nyabugogo kuri Zebra Crossing ya kabiri uvuye muri Rond point.
Uhasanga ibikoresho bya Siporo byose haba ku mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, n’indi inyuranye harimo n’ikorwa n’abantu ku giti cyabo.
Ku bigendanye no kwishyura, ibigo by’amashuri cyangwa andi matsinda anyuranye, abakeneye ibikoresho muri Sport Land, boroherezwa kwishyura 50% andi bakayishyura mu gihe bumvikanye n’iri duka.
Sports Land kandi ifite irindi shami mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House. Ushobora kandi kubahamagara kuri 0783211755
cyangwa 0788300420.
Imipira y’imikino yose uyisanga muri Sports Land
Imipira y’umukino wa Volleyball igezweho irahari
Ibikombe bitangwa mu marushanwa nabyo urabihasanga
Jersey z’amakipe akomeye mufana hanze y’u Rwanda zirahari ku bwinshi
Ngizi n’inkweto zifashishwa n’amakipe atandukanye muri Siporo ndetse n’abakora ku giti cyabo
Abakina umupira w’amaguru bahasanga inkweto zigezweho kandi ku mafaranga ajyanye n’ubushobozi bwa buri wese
Ibikoresho byose bya Siporo ubisanga muri Sports Land
PHOTO: RENZAHO Christophe
Eric NKWAYA
Bonne fin d’apres-midi, ndashaka ibikoresho by’amagare yo mu nzu n’umufuka wa boxe