Special Forces yasezereye Nasho, igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO 200)

Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe , Special Operation Forces (SOF) bageze ku mukino wa nyuma Special Operation Forces (SOF) basezereye ishuri rya Nasho kuri Penaliti 3-0.

Ni umukino wabereye mu Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 guhera saa tanu za mu gitondo.

Wari wabanjirijwe n’uwo Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) banyagiyemo 4-1 Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry).

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa inyongera nabwo bakomeza kunganya, bakiranurwa na Penaliti.

Ikipe ya Nasho ntiyabashije kwinjiza penaliti kuko umunyezamu wa Special Forces yakuyemo ebyiri , indi inyura hejuru y’izamu. SOF yo yinjije Penaliti 3, umukino urangira gutyo.

Ku mukino wa nyuma, Special Operation Forces (SOF) izahura na ’Republican Guard Rwanda’ (RG). Ni umukino uzaba tariki 31 Mutarama 2023.

Uyu mukino wa nyuma ugiye kongera guhuza izi kipe mu gihe n’ubundi zari zahuye muri 2018, ’Republican Guard Rwanda’ (RG) igatwara igikombe kuri Penaliti 4-2.

Aya marushanwa yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Azasozwa tariki 31 Mutarama 2023.

Ni ku nshuro ya Gatandatu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.

Uretse kuba aya marushanwa afasha abasirikare kurushaho kugira imbaraga z’umubiri no kongera ubumenyi, guhura bagasabana kuko benshi baba bamaze igihe badahura ariko hakanagaragara impano nshya, abatsinze muri aya marushanwa bitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibihugu harimo nka East African Community Military Games.

Ambroise niwe wari commissaire kuri uyu mukino

Celestin niwe wasifuye uyu mukino

11 Nasho yabanje mu kibuga

11 Special Operation Forces yabanje mu kibuga

Umutoza wa Special Forces

Umutoza wa Nasho

Umunyezamu wa Special Forces wakuyemo Penaliti 2 zizanga imwe yari yakuyemo mu minota 90 y’umukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo