Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki 24 Nyakanga 2025, Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, yavuze ko bishimiye umubano bafitanye na Rayon Sports kuva mu myaka 11 ishize, aho warenze kuba uwo ubufatanyabikorwa ndetse ubu ngo bakaba baramaze kongera Miliyoni 20 Frw kuyo bari basanzwe baha iyi kipe.
Ibi yabivuze mu gikorwa ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Ltd, byamuritse ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe iyi kipe “Rayon Week” kizasozwa na ‘Rayon Sports Day’ izwi nk’Umunsi w’Igikundiro tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Uruganda rwa SKOL mu Nzove kuri uyu wa Kane, aho cyitabiriye n’abayobozi b’impande zombi, abahanzi Kenny Sol na Zeo Trap n’aba-Djs, Anita Pendo na Bisoso, bose bazasusurutsa abazitabira ibikorwa bya “Rayon Week”.
Mu buryo bw’amafaranga, ubusanzwe Skol yageneraga Rayon Sports Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. Ubu yamaze kugera kuri 220. Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL yavuze ko buri mwaka bazajya bongeraho Miliyoni 20.
Muri Rayon Week, Rayon Sports iteganya gukina imikino itatu ya gicuti izabera mu mijyi itandukanye.
Ku munsi w’Umuganura, tariki ya 1 Kanama, hazaba umukino wa Rayon Sports na Gasogi United i Nyanza, tariki ya 6 Kanama habe umukino na Gorilla FC i Ngoma naho tariki ya 9 Kanama hari umukino na Etincelles FC i Rubavu.
SKOL iteganya ko muri Rayon Sports Week hazaba hari tombola inyuze mu kinyobwa cya SKOL Lager aho abantu bashobora gutsindira ibirimo imyambaro y’ikipe n’amatike yo kwitabira “Rayon Sports Day”.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée na Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL
Kenny Sol na Manager we bari bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru
Rukundo Patrick, umubitsi wa Rayon Sports
Zeo Trap uri mu bazasusurutsa abafana muri Rayon Week
DJ Bissosso niwe uzacuranga muri Rayon Week
Emmanuel Laumonier ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, yavuze ko bishimiye umubano bafitanye na Rayon Sports kuva mu myaka 11 ishize, aho warenze kuba uwo ubufatanyabikorwa
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko “Rayon Week” izaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye bizasozwa n’Umunsi w’Igikundiro uzabera muri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025
Rukundo Patrick yashimiye cyane abafana ku buryo bakomeje kwitanga mu gikorwa cy’Ubururu bwacu, Agaciro kacu ndetse ngo umukinnyi mushya ugoma gusinya azaba aguzwe 100% nabo
Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Rayon Sports, Irambona Eric
Kenny Sol ngo yishimiye kuzataramana n’aba Rayon kuko ngo na we akomoka mu muryango ufana iyi kipe
Anita Pendo niwe MC muri Rayon Week
/B_ART_COM>