Inganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol na Bralirwa zanganyije 2-2 mu marushanwa y’ibigo.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ubanza nabwo, amakipe yombi yari yanganyije 3-3.
Wari umukino ugaragaramo ishyaka ndetse no guharanira intsinzi kuri buri ruhande rwa buri ruganda muri izi ebyiri zihanganiye ku isoko ry’ibinyobwa.
Uruganda rwa Skol nirwo rwari rwazanye abafana benshi ndetse bafite ibirango by’uru ruganda. Bari biganjemo abafana ba Rayon Sports kuko aba hooligans bayo bose bari kuri uyu mukino ndetse batiza umurindi bagenzi babo.
Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yari kuri uyu mukino. Ntiyigeze yicara ahubwo yagumye mu bafana afatanya nabo kuva umukino utangiye kugera urangiye.
Mu byishimo byinshi, ni uku abakobwa bo muri Skol bakiriye ikipe yabo
11 Bralirwa yabanje mu kibuga
11 Skol yabanje mu kibuga
Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert na we yaje kwifatanya n’abasore be, bafata agafoto
Abasimbura ba Bralirwa
Abasimbura ba Skol
Umuyobozi wa Skol yasanze aba Hooligans barafana karahava
Rwarutabura ati " Boss have subira inyuma, ubu nanjye aha ndakuyobora"
Imifanire ku ruhande rwa Skol yari hejuru cyane
Umukino ugitangira, SKOL yahushije ibitego byinshi harimo imitambiko 4
Umutoza wa Bralirwa yibazaga ibyo abasore bari kumukinira
Bralirwa niyo yabanje igitego
Abafana ba Bralirwa nabo bari babucyereye
Ibitego byombi bya Skol byinjiye kuri Penaliti
Tuyishimire Khalim uri mu bashinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol yemeye amanuka hasi ngo na we afashe mu gutoza
Umunyezamu wa Bralirwa yitwaye neza cyane muri uyu mukino, akuramo ibitego byabazwe
Nyuma y’umukino , umuyobozi wa Skol yaje gushimira abakinnyi be ndetse n’abari baje kubashyigikira barimo na Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports
Fair Play! Nyuma y’umukino abakozi b’inganda zombi bafashe ifoto y’urwibutso
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE