SKOL igiye gutaha amacumbi yubakiye Rayon Sports

Uruganda ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rwenga ibinyobwa rukaba n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports rugiye gukora umuhango wo gutaha amacumbi bubakiye abakinnyi b’iyi kipe.

Ni amacumbi yubatse ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo. Biteganyijwe ko aya macumbi ariyo abakinnyi ba Rayon Sports bazajya bakoreramo umwiherero yitegura umukino runaka kuko yamaze kugezwamo ibikoresho byose.

Mu gihe cyo kwitegura umukino, Rayon Sports izajya ihakorera imyitozo kabiri ku munsi. Mu gitondo, abakinnyi bazajya bakorera imyitozo ku kibuga, bafate ifunguro rya saa sita, nyuma bajye kuruhukira mu macumbi, nimugoroba basubire mu myitozo. Ku ruhande, aya macumbi afite urwambariro ndetse n’inzu zo kogeramo.

Mu Nzove ninaho uru ruganda rwubakiye iyi kipe ibiro (Office) yo gukoreramo. Aya macumbi ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye , ivuga ko muri 2019 uru ruganda rwagombaga kubakira iyi kipe amacumbi abakinnyi bazajya babamo.

Ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 nibwo hateganyijwe uyu muhango wo kuyataha. Ni umuhango uzahurirana no kwishimira igikombe cya Shampiyona Rayon Sports yegukanye. Abayobozi n’abakozi ba Skol bazishimana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buza buri kumwe n’abakinnyi b’iyi kipe.

Skol yamaze kuzuza amacumbi y’abakinnyi akubiye mu masezerano yagiranye na Rayon Sports

Undi muhango uteganyijwe uwo munsi ni uguhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gicurasi muri Rayon Sports. Azatoranywa hagati ya Jules Ulimwengu, Manzi Thierry na Sarpong Michael. Ni igihembo gisanzwe gitangwa na March Generation Fan Club ifatanyije n’uruganda rwa Skol ari nayo mpamvu igihembo cyahawe izina rya ’ Skol-MG Best Player’. Icy’ukwezi gushize cyahawe Kakule Mugheni Fabrice.

Muri 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye na Skol amasezerano y’ubufatanye yagiye avugururwa mu bihe bitandukanye.

Tariki 29 Nzeri 2017 nibwo hatashywe ikibuga Skol yubakiye Rayon Sports mu Nzove ari naho ubu ikorera imyitozo. Ni ikibuga cyafunguwe na Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo n’Umuco icyo gihe.

Icyo kibuga cy’umupira w’amaguru cya SKOL cyubatse mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya. Cyubatswe n’inzobere zaturutse muri Afurika y’epfo, kikaba gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 67.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Gato

    Wow mbega byiza weee rayon sport itanze isomo kabisa ,iyi kipe abanyarwanda bakwiye kuyifana kuko ibikorwa birivugira.

    - 12/06/2019 - 20:00
  • Gashema

    Ubuyobozi bwa rayon nukuri mirakora buyobowe na Paul muvunnyi nukuri gurabibashimiye

    - 12/06/2019 - 21:30
  • Ange

    Ewana nzakugwa inyuma gikundiro wanjye kunda bcp❤

    - 12/06/2019 - 22:12
  • Majos

    Gusa mfise ikibazo ivyo bintu nivya Gikundiro? Canke ni vya Skol?

    - 12/06/2019 - 22:54
  • Dodosds

    Mwiriwe ibyo bikorwa turabyishimiye gsa, nibadufashe bagarure umutoza Robertinho ibyo kuzana ba francis ntabwo abafana bitunejeje. rwose nibabikore ataraducika.

    - 13/06/2019 - 08:17
  • sam

    ok, nibyiza kugira aho gukorera imyitozo numwiherero ariko turebe kure niba dushaka kubaka rayon yikitegererezo kuyandi. dukore ibidufitiye akamaro nibibe ukwibeshya tunabeshya abandi kuriki nimurebe ayomacumbi batwubakiye quality yayo murabona imeze gute ndabona yubatswe namabati nta costar ubwo nibindi tutabona. ese murunva umuntu yiriwe mubiushuhe bwamabati
    akarara mukonje bwayo atahumetse neza umusaruro uzaba uwuhe. icyindi njyewe nkumureyo haribyo mbona mumasezerano ya skol bigomba guhinduka kuko mbona bituganisha habi kuko amaherezio birarangira skol itwigaruriye ntajambo kubikorwa byikipe yacu. ibaze nawe uruganda rugahaye icyibuga ruguhembeye abakinnyi, abatoza, none batwubakiye amacumbi ni biro ubwose ejo tuzavuga ngoreka tugire icyo twikorera (rayon niya skol sicyiriyacu). ibindabihera ko byavuzwe (ntagihamya) ko harabaterankunga bananiranywe na rayon kubera amasezerano ya skoll kandi ibikorwa byayo bikiribike. barayon mukanguke sinanze skol ariko nidufashe kwiyubaka aho kutugira branch yayo kuko nyuma yayo nabandi bazaza bagende siyokamara
    mubitekerezeho kenshi skol ntakipe igira ngo izasigarane ikibuga nibyo byose barigukora. bivuze iki????????
    nigitekerezo cyanze mutangi ibitekerezo.

    - 13/06/2019 - 22:55
  • munyampeta

    Yego rwose mukomeze kwesa imihigo.Birashimishije cyane.

    - 15/06/2019 - 09:28
  • Murera Christian

    Byakabaye byiza Aabye n’amacumbi ahoraho ku bakinnyi babishaka aho kuba ayumwiherero gusa.

    Ikindi mu gusinya amasezerano bajye bareba; bamenye niba hari ro om yo kuyasesa idacoinsa i kipe.
    Koko Skol hashobora kutubuza andi mahirwe mu gihe twaba tubonye abandi bapartners

    - 17/06/2019 - 04:10
Tanga Igitekerezo