Siporo imaze kwinjiriza u Rwanda asaga miliyari 30 Frw

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, mu marushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye rwinjije asaga miliyari 30 Frw.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kanama 2022, kigamije kuganira ku byagezweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki ya Siporo.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yamenyesheje ko “Mu mwaka w’ingengo y’imari twashoje mu kwezi kwa Kamena, abafatanyabikorwa muri siporo harimo abo mu ishoramari, bateye inkunga ibikorwa bitandukanye muri siporo ku ngano ya miliyari 14 Frw."

"Mu bikorwa bya siporo igihugu cyakiriye cyinjije agera kuri miliyari 30 Frw ugereranyije na miliyari 6,7 Frw yatewe inkunga yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko "Amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye yagaragaje ko urwego rwa Siporo rwashorwamo imari ndetse rukanabyara imirimo ku bakina ndetse no kubatanga serivisi zishamikiye ku mikino".

Amwe mu marushanwa u Rwanda rwakiriye uyu mwaka arimo Tour du Rwanda, amajonjora ya Kabiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Basketball, amarushanwa ya Cricket, amarushanwa ya Tennis, Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, Basketball Africa League (BAL 2022) n’ayandi.

Yavuze ko mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato hateguwe amarushanwa yahuje amashuri mu mikino itandukanye yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Siporo mu Mashuri rifatanyije n’ingaga zireberera iyo mikino kandi aya marushanwa azakomeza.

Uretse abanyamakuru, iki kiganiro kitabiriwe kandi n’abayobozi b’amashyirahamwe n’ingaga za siporo zitandukanye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo