Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru ishobora gutangira tariki ya 12 Kanama, iminsi ibiri nyuma y’umukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe hashize ibyumweru bibiri hasojwe umwaka w’imikino wa 2021/22, kugeza ubu ntiharamenyakana igihe umwaka utaha w’imikino wa 2022/23 uzatangirira.
Fine FM yatangaje ko FERWAFA iri guteganya ko umwaka w’imikino utaha uzabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzaba tariki ya 10 Kanama.
Nyuma y’iminsi ibiri habaye uyu mukino uzahuza APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro, ngo ni bwo hazahita hatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2022/23.
Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko amakipe yamaze gusabwa gusaba uruhushya rwo kuzitabira amarushanwa ya FERWAFA mu mwaka utaha w’imikino bitarenze tariki ya 14 Nyakanga 2022 nk’uko yabimenyeshejwe mbere ho icyumweru.
Shampiyona itaha izagaragaramo Sunrise FC na Rwamagana City FC nk’amakipe mashya azasimbura Gicumbi FC na Etoile de l’Est zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri.
APR FC na AS Kigali zigiye guhura inshuro ya 3 yikurikiranya...2 ziheruka ni AS Kigali yazitsinze