Shampiyona y’Igihugu y’Amagare igiye kongera gukinwa nyuma y’imyaka ibiri

Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryemeje ko Shampiyona y’Igihugu ya 2022 izakinwa ku Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga, nyuma yo kumara imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2020 yari kuba mu Ukuboza naho iya 2021 ikaba muri Kamena, ariko zombi zasubikwaga ku munota wa nyuma kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyabaga cyakajije umurego.

Kuri ubu, FERWACY yatangaje ko iyi Shampiyona yari imaze imyaka ibiri itaba, izakinwa tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga mu byiciro bibiri; ari byo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial, ITT) ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga ni bwo abakinnyi bo mu makipe 11 afatwa nk’abanyamuryango ba FERWACY bazakina basiganwa n’ibihe (ITT) mu muhanda Nyamata - Mayange – Nyamata.

Abangavu bazakora intera y’ibilometero 22, ingimbi n’abagore bakore ibilometero 26 mu gihe abagabo bazakora intera y’ibilometero 34, bose guhera saa Yine za mugitondo.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga, hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda bagendera hamwe (Road Race) rizakinirwa mu muhanda Shyorongi- Base- Gicumbi- Gasanze.

Ingimbi n’abagore bazahagurukira kuri Base (Kiruri) saa Yine, bafate umuhanda wa Gicumbi - Gasanze ku ndabo, ku ntera y’ibilometero 89,6 mu gihe abagabo bazahagurukira i Kanyinya kuri MAGERWA saa Tatu n’igice, banyure i Gicumbi, basoreze i Gasanze ku ndabo nyuma yo gukora intera y’ibilometero 128,8.

Benediction Ignite, Pro Touch na May Stars ni yo makipe ari ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane (Continental Teams) azitabira iyi Shampiyona.

Andi makipe yatumiwe ni Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team, Impeesa na ANCA.

Ubwo Shampiyona y’Igihugu y’Amagare iheruka gukinwa mu 2019, yegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite), Gahemba Bernabe mu ngimbi (Juniors), Ruberwa Jean Damascène mu batarengeje imyaka 23 na Nzayisenga Valentine mu cyiciro cy’abagore.

Abegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ubwo iheruka kuba mu 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo