Sepp Blatter na Michel Platini bagizwe abere

Uwahoze ari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter na Visi Perezida we, Michel Platini, bagizwe abere n’urukiko rwo mu Busuwisi nyuma y’imyaka isaga itandatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo na ruswa.

Aba bagabo bombi bagejejwe imbere y’ubutabera kubera miliyoni 1,6£ Blatter yahaye Platini mu 2011.

Bombi bahakanye bavuga ko nta kosa bakoze ndetse ko amafaranga yohererejwe Platini yari inyishyu y’ubujyanama yahaga FIFA.

Ubwo yageraga mu rukiko ku wa Gatanu, Blatter yagize ati “Ntabwo ndi umwere mu buzima bwanjye ariko muri iki kirego ndi umwere.”

Blatter w’imyaka 86 na Platini wahoze ari Perezida wa UEFA akaba afite imyaka 67, bari barahagaritswe mu bikorwa byose bya ruhago mu 2015 ariko bakomorerwa mu Ugushyingo 2021.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo